Amakuru

Gicumbi: Bamwe mu baturage baranengwa guta umuco bakishora mu biyobyabwenge.

Ubusanzwe nk’uko byari bizwi  mu muco  wakunze  kuranga  abanyagicumbi harimo  kwenga ikigage kizwi ku izina ry “ Ikigage k’i Byumba’’  cyabaga ari umwimerere,gifite uburyohe budakemangwa ari wo muco wabo wihariye wabarangaga  nk’Akarere ka Gicumbi, gusa kuri ubu baranengwa guta uyu muco wabo, kuko basigaye bazwiho kunywa kanyanga n’izindi nzoga z’inkorano zinyuranye.

Rukabura Felecian umuturage ukomoka mu Murenge wa Kaniga akagari ka Murindi,umudugu wa Nyakabungo,avugana  n’itangazamakuru,avuga ko yabyirutse abona iwabo benga ikigage kandi ko kuva mu buto bwabo ikigage bagikundaga bakanagifata nka kimwe mu byabareze.

Ati: “Ni ikinyobwa dukunda cyane n’ubwo hari kwaduka  inzoga nyinshi tutazi iyo ziva. Zimwe muri zo bazita Bareteta, Suruduwire, Yewe muntu ndetse hari n’abasigaye benga ikigage bagashyiramo umusemburo witwa Dawa( ngo utuma kibira), ugasanga abanyweye kuri icyo kigage bibagizeho ingaruka barwaye umutwe udakira.” .

Uyu muturage ndetse na bagenzi be basaba Leta ko yakongera  imbaraga mu kurwanya izi nzoga.

Ati: “ Turasaba leta ko yadufasha kwamagana izo nzoga zikavaho burundu kuko zirimo kwangiza ubuzima bwa bamwe mu bazinywa .”

Ndayambaje Felix, umuyobozi w’akarere ka  Gicumbi  avuga ko akarere ka Gicumbi nka kamwe  mu turere duturiye umupaka bari mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Ati: “Turi kurwana n’ibiyobyabwenge, abaturage bacu bataye uwo muco wo kwenga ikigage kiza bajya muri kanyanga, suruduwire,bareteta n’izindi nzoga z’inzaduka.”

Yongeraho ko bamwe mu baturage usanga bariroshye mu kunywa ibyo biyobya bwenge,ari abakuze, abato bityo ugasanga na rwa rubyiruko rwari kwigira  kuri babandi bakuze umuco barawutaye.

Nubwo aba baturage bo muri aka karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga bataye uyu muco wo kwenga iki kigage cy’umwimerere kizwi nk’ikigage cy’i Byumba, harimo bamwe na bamwe bagikomeye ku muco wabo bakenga ikigage gifite ubuziranenge.

Mu nzoga zitemewe cyangwa iz’inkorano zikunze kugaragara muri aka karere, harimo nka kanyanga, utuyoga two mu mashashi,inzagwa z’inkorano n’ibi bigage bongeramo ibindi bintu bituma bitakaza umwimerere wabyo.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top