Amakuru

Impanuka zo m’umuhanda zikubye kabiri muri uyu mwaka ugereranyije n’ushize.

Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko abamaze kugwa mu mpanuka zo mu muhanda muri uyu mwaka bikubye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’umwaka ushize, kuko kuva muri muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2018 zahitanye abantu 437, naho 662 barakomereka.

Kuva muri Mutarama kugera muri Nzeri 2017, abantu 164 nibo bari bamaze kwicwa n’impanuka. Abaguye mu mpanuka zifite aho zihuriye na moto ni 116 bangana na 66% by’abantu bose baguye mu mpanuka.
Hakurikiraho impanuka za bisi nini zitwara abagenzi n’into zose hamwe zaguyemo abantu 44 bangana na 25%, abakomeretse bari 27%. Amakamyo manini yo impanuka zayo zifite 10%, hanyuma za rukururana ziguyemo abantu bane bangana na 1%.

Mu kiganiro Polisi y’igihugu yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2018, CP George Rumanzi, yavuze ko impanuka zo mu muhanda ari ikibazo kibangamiye umutekano kuko zikomeje kwiyongera.
Yagize ati “Nubwo dufite umutekano, ibigaragara bigishaka ingufu nyinshi ni ikibazo cy’umutekano wo mu muhanda, haracyari impanuka kandi zishobora kwirindwa. Kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza mu Ugushyingo abantu bagera kuri 437 bahitanwe n’impanuka, ni umubare munini ntawifuza ko byakomeza kuriya n’impanuka, mu gihe abagera kuri 662 bakomeretse.”

Yakomeje avuga ko izi mpanuka ziterwa n’ibintu bitandukanye birimo uburangare bw’abashoferi, ubusinzi, kuvugira kuri tefefoni batwaye, kutubahiriza amategeko y’umuhanda no kuba umuhanda utameze neza.
Mu rwego rwo kureba ko ibinyabiziga bimeze neza, mu mezi icyenda ashize Polisi yasuzumye ibinyabiziga hafi 107.
Inshuro ya mbere ibyagaragaye ko bimeze neza bigera ku bihumbi hafi 50. Ibigera ku bihumbi 57 ishuro ya mbere byagaragaye ko bitameze neza. Ibi bikaba nabyo byaba kimwe mu biteza impanuka.
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kandi mu mezi icyenda ashize ryahannye abantu 7034 kubera kubisikana nabi.

Abashoferi basaga 6800 bahaniwe gutwara imodoka bavugira kuri telefoni, abagera ku 1400 bahaniwe umuvuduko ukabije, abagera 1064 bo bahanirwa gutwara banyoye ibisindisha.
Abatwara imodoka banyoye ibisindisha ngo bagaragara cyane guhera ku wa Gatanu kugeza ku wa mbere mu gitondo.

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda, hakajijwe ibihano ku bica amategeko yo mu muhanda birimo no kuba hari umubare w’amakosa runaka umushoferi azajya akora akamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top