Ibidukikije

Abaturage bari gukorerwa inyigo izabafasha gusezerera inkwi n’amakara bagakoresha gaz ku giciro gito.

Minisiteri y’ibikorwa remezo(MININFRA) igaragaza ko 83% by’abaturage mu Rwanda bifashisha ingufu zikomoka ku bimera m’uguteka, izo ngufu zikomoka ku bimera birimo ibiti bigira uruhare m’ukwangiza ibidukikije(uburyo gakondo).
M’umwaka wa 2024, u Rwanda rufite intego yo kuba rwagabanyije kimwe cya kabiri cy’uyu mubare , gusa si ikibazo kireba u Rwanda gusa kuko Raporo ya Banki y’isi yo mu 2016 igaragaza ko miliyari esheshatu z’abatuye isi bakoresha ibicanwa bikomoka ku bimera kandi bishobora kwangiza ibidukikije.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Ambasaderi Gatete Claver ubwo yatangizaga k’umugaragaro inama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu zisubira m’urwego rwo gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije, yibukije ko igihe kigeze kugira ngo abaturage batangire gukoresha ubundi buryo bunoze bwasimbura gukoresha ibidukikije.

Nyuma y’umuhango wo gutangiza iyi nama, abayitabiriye banaganirijwe k’uburyo hashyirwa iherezo ku ikoreshwa ry’inkwi,aho banatanze ibitekerezo biganisha k’uburyo basobanukirwa neza bakirinda kwangiza ibidukikije.
Minisitiri Claver Gatete yavuze ko hateganyijwe ikoreshwa ry’ingufu zisubira riziyongeraho 1.5% mu myaka itanu iri imbere, bizageza impuzandengo y’ingufu zisubira zikoreshwa ku isi yose ku kigereranyo cya 12.4% mu mwaka wa 2024. Bizatanga 30% by’ingufu z’amashanyarazi ndetse n’amazi.

M’urwego rwo kwirinda iyangizwa ry’ibidukikije , abaturage barakangurirwa gukoresha amashyiga ya kijyambere asanzwe azwiho gukoresha neza ibicanwa ndetse na rondereza ndetse n’ingufu zikoresha ingufu zituruka ku myanda zizwi nka Biogaz.
Ati”ntekereza ko ibijyanye na gaz ni bwo bigitangira,ariko mu gihe kiri imbere, biraza kumenyere, byibuze m’umujyi wa Kigali ndetse n’indi mijyi mito nka za Rusizi, Rubavu, Huye n’ahandi abantu batangire kuri gaz”.
Umuyobozi wa Isoko Foundation Ltd Niyibizi Innocent, isosiyete ikora amakara izwi nka ‘Caniryo’ yatangaje ko m’urwego rwo kugabanya ibicanwa bikomoka ku bimera, bavumbuye ikara rito rishobora guhisha ibishyimbo ari rimwe kandi rikaba ritangiiza ibidukikije kuko nta myotsi rikaba rikorwa mu bishishwa by’ibitoki ndetse no mu ivu. Akomeza avuga ko iri kara ryatangiye ryaka iminota 30 rigeza ku isaha n’igice none ubu rigeze ku masaha atatu ritetsweho ibiribwa.
Icyumweru cyahariwe kuganira ku by’ingufu biteganyijwe ko kizasozwa kuwa gatanu cyitabiriwe n’abantu 300 baturutse mu bihugu 41 by’afurika n’ahandi ku isi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top