Amakuru

Minisiteri y’uburezi irasaba abanyamadini kugira uruhare mu mwigire y’incuke

Ishami ry’umuryango w’abibubye wita kuburezi n’umuco UNESCO ifatanyije na Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) , kuruyu wa kane tariki 8 Ugushyingo 2018  bahuye n’abanyamadini  baganire uko babafashanya guteza im bere amashuri yincuke babishishikariza abayoboke babo .

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr.Munyakazi Isaac yasabye aba banyamadini kubafasha gukangurira ababyeyi kohereza abana bincuke mu mashuri y’incuke kuko ngo bibafasha mu mikurire myiza n’ubuzima bwiza .

Yavuze ko kandi  uretse no kuba aya mashuri ari make, ngo haracyari n’imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi  bumva ko ntacyo amarira abana.

Ikindi yasabye ababyeyi  ni ugutiza MINEDUC inyubako zigashyirwamo aya mashuri.

Avugako abanyamadini  babyumvise vuba ndetse baniyemez ko bizashyirwa mu bikorwa bidatsinze akaba ari intabwe ishimishije.

Nkurunziza Alex ni umunyamabanga Nshingwabikorwa mu ihuriro ry’abayobozi b’amadini mu Rwanda, yavuze ko bagiye gushyiramo imbaraga bashishikariza abayoboke babo kujyana abana mu mashuli y’incuke.

Ndengejeho Evariste ushinzwe imbonezamikurire y’abana muri diyoseze ya y’abangilikani ya Shyira yavuze ibi bishoboka cyane kuko bo babitangiye kera bikaba byaratanze umusaruro ushimishije kuko byatumye intara y’Amajyaruguru iba iya mbere mu kugira abana benshi biga amashuli y’incuke.

Ubu abana bagana aya mashuri bageze kuri 20.6% mu gihe abitabira abanza bageze kuri 98%.

Leta yihaye intego ko muri 2024 abazaba biga ay’incuke bazaba bageze kuri 45% , muri 2030 abana bose bakazaba bayigamo. MINEDUC yihaye intego ko buri mwaka bazajya bubaka icyumba cy’abana b’incuke.

Ubu mu Rwanda hari amashuli 16 yigisha ibijyanye no kurera abana hakaba hamaze gusohokamo abagera ku 1600 nkuko twabitangarijwe na Minisitiri w’uburezi.

Carine Kayitesi

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top