Amakuru

Kugira umuco wo gukaraba intoki byarinda Ebola

Bimenyimana J.

N’ubwo abanyarwanda benshi bemeza ko bakaraba intoki, ntabwo biraba umuco, kandi kuzikaraba neza bigira ingaruka nziza ku buzima bw’abantu, biba mo no kwirinda indwara ya Ebola.

Ebola ni indwara ihangayikishije abatuye isi, kuko abantu ifashe abenshi irabahitana. Ibyo rero bituma abantu bayigirira ubwoba, ndetse bigatuma banahimba ibihuha bituma abantu bashobora gukuka umutima.

N’ubwo iyo abemera ko barwara Ebola bavurwa bagakira, ibimenyetso byayo bikarangira, hari amakuru abantu bakwiye kugira kuri iyo ndwara ku buryo byagira icyo bifasha abantu.

Gukaraba intoki ni ingenzi

Ibimenyetso by’indwara ya Ebola bisa n’iby’izindi ndwara nka Malariya n’iseru. Kubimenya rero hari ibyo umuntu ubana n’ugaragaza ibyo bimenyetso akwiye kwirinda.

Nk’uko bivugwa na Dr. Alain Zimulinda ukora muri Croix Rouge mpuzamahanga (Croix Rouge Internationale) ndetse n’iy’u Rwanda, ikimenyetso cya mbere ni ukugira umuriro uhera kuri kigero cya degere selisiyusi 38,8 gusubiza hejuru.

Dr. Alain Zimulinda

Icya mbere cyo kwirindwa ni ugukora kuri uwo muntu ugaragaza kimwe cyangwa byinshi mu bimenyetso bisa n’ibya Ebola, kuko yandurira mu matembabuzi nk’icyuya; inkari; amaraso; amacandwe; amasohoro; …

Dr. Zimulinda avuga ko ubusanzwe umubiri w’umuntu muzima ugira ubushyuhe buri hagati ya degere seliyusi 35,5-37,5.

Jean Bosco Gasherebuka ukora mu Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), avuga ko uko umuntu akoze ku muntu wanduye Ebola atari ko ahita yandura iyo ndwara.

Aho ashobora guhita yandura, ni igihe yakora kuri uwo muntu ugaragaza ibimenyetso bisa n’iby’indwara ya Ebola, nyuma nawe akikora mu kanwa; mu mazuru cyangwa se ma maso, cyangwa ahandi haba amatembabuzi.

Icyo asabwa ni uko ahita akaraba intoki, hakoreshejwe amazi n’isabune, akimara gukora kuri uwo muntu.

Dr. Zimulinda avuga ko abanyarwanda bakwiye kumenya uko bakwitwara mu gihe hagaragaye umuntu cyangwa benshi bagaragaza ibinyetso bisa n’iby’indwara ya Ebola.

Icya mbere ni ukumenyesha inzego z’ubuzima cyane cyane abaganga mbere yo gukora kuri uwo muntu.

Icya kabiri ni ugukaraba neza intoki hifashishijwe amazi meza n’isabune, igihe cyose.

Icya gatatu ni gushyingura mu cyubahiro, biri mo umutekano, iryo shyingura rigakorwa hari abaganga. Ibyo byarinda abantu kwandura indwara ya Ebola.

Indwara ya Ebola yagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 1976 mu cyahoze ari Zayire (RDC), iza guhabwa izina ry’umugezi wo muri icyo gihugu witwa Ebola kuko ari ho yari igaragaye bwa mbere.

Jean Bosco Gasherebuka

Igihe yagaragaje ubukana cyane, ni mu mwaka wa 2014, muri Afurika y’iburengerazuba, aho yahitanye abantu batari bake.

Mu mwaka wa 2018 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Ebola yongeye kuhagaragara, haboneka abantu 334; muri bo 204 irabahitana.

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top