Uncategorized

Si abagore bonyine barwara Kanseri y’ibere

Bimenyimana J.

Ubwiyongere bw’indwara zidakira bukomeje kugenda buzamuka kandi buhangayikisha isi. Ikibazo kikiri ingorabahizi, ni uko imyumvimvire y’izo ndwara cyane cyane mu Rwanda ikiri hasi.

Imwe muri izo ndwara zidakira ni Kanseri y’ibere, kandi imibare y’abayirwara ikomeje kugenda izamuka.

Dr. Gilles F. Ndayisaba

Nk’uko bitangarizwa mu mahugurwa y’umunsi umwe ahuje abafite aho bahuriye n’ubuvuzi bwa kanseri y’ibere, si abagore gusa bashobora kurwara kanseri y’ibere, ahubwo n’abagabo barayirwara.

Philippa Kibugu Decuir washinze akanayobora umuryango Breast Cancer Initiative East Africa (BCIEA), avuga ko batangira mu mwaka wa 2007, yahuye n’abagore 27 bose barakuwe ho amabere. Mu mwaka ushize wa 2017, hari abarenga ibihumbi 10, kandi bo mu ngeri zose. Urubyiruko; abagore n’abagabo.

Aragira ati “intego dufitiye abanyarwanda bose ni uko biga ko kwisuzumisha kare ari ko kwirinda nyako”

Akomeza avuga ko bakwiye kugira ubwenge bwo kwikunda, bakimenya, bagira ikintu kidasanzwe mu mubiri wabo, mu ibere, aho ari hose, bakirukanka bakajya kwa muganga.

Madamu Kibugu nawe wagize amahirwe yo gukira Kanseri y’ibere mu myaka 24 ishize, yemeza ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuvura no gufasha abarwayi.

Aragira ati “icyo nsaba abanyarwanda bose ni ukumenya amagambo atatu: ikunde; imenye; isuzumishe. Kuko iyo ubyize bituma ukurikirana umubiri wawe.”

Arasaba abanyarwanda kandi kumenya ko indwara ya Kanseri ari ikibazo kireba buri wese.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr. Gilles F. Ndayisaba, avuga ko mu ndwara za Kanseri zitandukanye, Kanseri y’ibere iri ku isonga.

Arashimira imiryango yahagurutse igafata iya mbere mu kurwanya Kanseri y’ibere, agasaba abanyarwanda kwitabira gukorana nayo, kuko Kanseri y’ibere iyo inyekanye hakiri kare ivurwa igakira.

Aragira ati “icyo twasaba abanyarwanda muri rusange, ni ukwitabira gahunda zo kwisuzumisha hakiri kare. Kanseri y’ibere ndetse n’izindi kanseri, iyo umuntu ayisuzumishije hakiri kare, afite amahirwe menshi cyane yo kuvurwa agakira.”

Akomeza avuga ko iyo yivuje bitinze, aba nta n’ubundi bufasha buba busigaye kuko biba byaramaze kurenga.

Asaba abagore bafite guhera ku myaka 35 y’amavuko kuzamura, n’abagabo bafite hejuru ya 40, kwisuzumisha nibura buri mwaka, bakamenya uko bahagaze.

Nsengumuremyi Paul wo mu karere ka Rusizi, avuga ko yari azi ko nta mugabo urwara Kanseri y’ibere.

Avuga ko afite imyaka 15, yatangiye kumva mu ibere rye ry’ibumoso, hari mo ikibyimba, akibwira ko kizagera aho kikameneka.

Avuga ko yabwirwaga gusiga ho amase y’inka, kugeza mu mwaka wa 2010 yasanzwe arwaye Kanseri nyuma yo kwisuzumisha mu bitaro bya Kaminuza i Butare ndetse n’ibere baribaga.

N’ubwo baribaze ntabwo iyo Kanseri yashize mo.

Aragira ati “bambwiye ko hari uduce twasigaye mo. Mu mwaka wa 2014, utwo duce twatangiye kungira ho ingaruka, haza utubyimba tukanyenya amaraso.”

Akomeza avuga ko nyuma yo kubagwa, yoherejwe kwivuza muri Uganda, ariko ntiyabona ubushobozi bwo kujya yo.

Ubu ahabwa ubufasha n’ibitaro bya Butaro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top