Amakuru

Dukore siporo tutaretse ibitwubaka-Perezida Kagame

Umujyi wa Kigali utegura buri kwezi Imyitozo ngororamubiri ihuza abawutuye, hagamijwe kwirinda indwara zitandukanye cyane izitandura nk’indwara z’umutima; diabète n’izindi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yifatanyije n’abaturage muri icyo gikorwa, kuri uyu wa 21 Ukwakira 2018.

Mu butumwa yageneye abanyarwanda, Perezida Kagame arabasaba kwitabira Siporo ariko banitabira ibikorwa bibubaka.

Ahamagarira abadakora siporo kwikubita agashyi, kuko ifasha abayikora kwirinda indwara nyinshi, igatuma bagira ubuzima bwiza.

Perezida Kagame aragira ati «Abaza hano kenshi, ntabwo mwumva ubuzima bwanyu bugenda burusha ho kumera neza”?

Yibaza impamvu abari n’abategarugori bitabira iyi siporo bakiri bake, abashishikariza kuyitabira.

Arasaba abanyarwanda muri rusange kwitabira gukora imyitozo ngororamubiri, anabizeza kwifatanya na bo kenshi, ariko batibagiwe no gukora ibibubaka.

Uretse Perezida wa Repubulika, iyi Sport rusange izwi ku izina rya car free zone yitabiriwe n’abandi bayobozi b’igihugu bâti mo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba.

Sport rusange y’uyu munsi yaranzwe no gupima abari n’abategarugore indwara ya Kanseri y’ibere, banashishikarizwa kwitabira kwipimisha iyo ndwara, kuko iyo ivuwe hakiri kare ikira.

Perezida Paul Kagame muri Sport kuri Rwanda Revenue Authority

Barashishikarizwa lundi kuzitabira Siporo rusange izabahuza kuwa 28 Ukwakira

Iyi Siporo rusange kandi, yahesheje u Rwanda igikombe cyo ku rwego rw’isi cyo kurwanya indwara zitandura binyuze muri Siporo !

Bimenyimana J.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top