Amakuru

Abasifura umupira w’amaguru bahishiwe byinshi

Umupira w’amaguru ni umukino ukunzwe n’abanyarwanda benshi, hakaba mo n’abiyemeza kuwujya mo bakawukina. Ibyo byose bigenda nabi iyo imisifurire yawo itajyanye n’igihe, bikawugabanyiriza uburyohe. Abasifuzi bawo rero barasezeranirwa n’ubuyobozi bushya ko bugiye kubakorera byinshi byabateza imbere.

Bimenyimana J.

Komite Nyobozi ya ARAF icyuye igihe. Perezida Ruhamiriza Eric (uwa gatatu duhereye ibumoso),; Karambizi Rabin (wambaye ikoti); Sekamana A. K (wambaye amataratara) na Kagabo Issa

Abasifuzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bibumbiye mu ishyirahamwe ryabo ARAF (Association Rwandaise des Arbitres et commissaires de Football), bahuriye mu nama y’Inteko rusange.

Iyo Nteko Rusange yateraniye mu cyumba mberabyombi cya St Paul, iyobowe n’umuyobozi w’iryo shyirahamwe Eric Ruhamiriza.

Mu byo yagombaga kwiga hari mo no kwemeza abanyamuryango bashya no gutora Komite Nyobozi izawuyobora mu myaka ine iri imbere.

Iri shyirahamwe rimaze gutera imbere hagereranyijwe n’imyaka ishize, kuko hari ibibazo byinshi by’ingutu byagiye bikemuka, ahanini kubera imikoranire myiza ryagiye rigirana n’izindi nzego.

Avuga kandi ko agahimbazamusyi abasifuzi bagenerwa ku mukino kiyongereye kajya kuba hafi 100%.

Iyi mikoranire ituma abanyamuryango ba ARAF bashobora kubona Serivisi zitandukanye, cyane cyane kwinjira ku bibuga bibera ho imikino.

Umuyobozi ucyuye igihe Ruhamiriza Eric, arashimira abamufashije kugera ku nshingano zitoroshye yari ashinzwe, kandi akizeza Komite Nyobozi nshya ubufatanye busesuye.

Avuga ko imibanire yabaye myiza mu banyamuryango ba ARAF.

Iyo nteko rusange kandi yatoye Komite Nyobozi igiye kuyobora ARAF muri iyi myaka ine iri imbere, hatorwa Sekamana Abdoul Kharim uzwi ku kabyiniriro ka SEKEBE ku mwanya wa Perezida, Visi Perezida hatorwa Hakizimana Abdou.

Umunyamabanga mukuru aba Munyanziza Gervais, naho umubitsi aba Kagabo Issa.

Abajyanama batowe ni Tuyishime Angelique na Nyinawabari Speciose.

ARAF izagira imishinga ibyara inyungu

Umuyobozi mushya wa ARAF Sekamana Abdoul Kharim wari Umunyamabanga Mukuru muri Komite Nyobozi icyuye igihe, arizeza abanyamurwango ba ARAF kubabera aho batari, no kubakorera ubuvugizi ahantu hatandukanye.

Sekamana Abdoul karim Umuyobozi mushya wa ARAF

Arabizeza kandi guhanga ibishya birimo imishinga ibabyarira inyungu.

Bwana Sekamana avuga ko agiye kureba aho Komite icyuye igihe yagize intege nke, bityo agakomeza kuhongera imbaraga, kandi ko icy’ingenzi ari uko agiye kwimakaza ubuvandimwe mu basifuzi, basanzwe bagira urukundo.

Aravuga ko biteguye gukorana na Komisiyo ishinzwe abasifuzi, kugira ngo abavanwa mu ntera bajyanwa mu yindi bajye baba bakwiye.

Ikindi ni uko azakomeza gukorana n’iyo Komisiyo kugira ngo abasifuzi bajye bagira amahugurwa nibura kabiri mu mwaka, abakomiseri  nabo bakajya bahugurwa uko buri gice (phase) cy’imikino kigiye gutangira.

Aravuga kandi ko agiye kubavuganira cyane kugira ngo umwuga wabo ukomeze utere imbere.

Abasifuzi bafitiye icyizere Komite itowe

Ndikumana Jean Marie Vianey avuga ko Komite Nyobozi itowe ayifitiye icyizere, kuko  abatowe ari abantu bakiri babasore, kandi bameze nk’abamaze iminsi bakorana akabona afite ubushake bwo gukorera umuryango, no guhindura uburyo abasifuzi bari babaye ho.

Safari Khamis nawe arasanga Komite Nyobozi yatowe ifite inyota yo kugeza abasifuzi ku rwego rwiza.

Bamwe mu banyamuryango ba ARAF

Kuba ari abantu bafite ubunararibonye, kandi basifuye ku rwego rwiza kandi bakabiramba mo, abibona mo kubasangiza ubunararibonye bafite, bityo umwuga wo gusifura ugakomeza gutera imbere.

Umuyobozi wa ARAF ucyuye igihe Ruhamiriza Eric arashimira abasifuzi n’abakomiseri umubano mwiza ubaranga n’inkunga bamuteye we na bagenzi be bari hamwe muri Komite icyuye igihe.

Arabashimira kandi ubufatanye bwabaranze, akabasaba ko ubwo bufatanye bwakomeza .

Akomeza avuga ko kuba hari abagarutse muri Komite bwa kabiri, muri Komite Nyobozi ari ibisobanuye ko hari ikivi kitaruswa, bagasabwa rero guushyira mo imbaraga ngo bacyuse bityo ibitaragezwe ho bigerweho.

Aributsa Umuyobozi utowe ko kwicara mu ntebe y’ubuyobozi atari ibintu byoroshye, ko bisaba kwitangira abo ayoboye.

Muri iyi Nteko rusange kandi hatowe abagize za Komisiyo zitandukanye.

Komisiyo Nkemurampaka igizwe na Kambanda Innocent ariwe uyiboye, Karangwa Justin na Muzirankoni Brigitte

Komisiyo y’Imibereho myiza igizwe na Hakizimana Louis ari nawe uyiyoboye; Basabose Olivier na Murangwa Sandrine.

Komisiyo y’Ubugenzuzi igizwe na Hakizimana Ambroise na Mukashema Ellen.

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top