Amakuru

Kubyara abo adashoboye kurera nta shema biha umubyeyi

Bimenyimana J.

Umusizi w’umunyarwanda Nyakayonga mwene Musare yahimbye igisigo acyita Ukwibyara, maze agiterura agira ati “ukwibyara gutera umubyeyi ineza”. Bibabaza umubyeyi kubyara abana bazaba umutwaro ku bandi, ndetse nta shema umubyeyi akura mu kubyara abana adashoboye kurera.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba n’abandi bayobozi bashishikariza abaturage bo mu karere ka Burera igikorwa cyo gukaraba intoki

Imibare igaragaza ko buri mwaka umubare w’abaturage b’u Rwanda wiyongera ho nibura abangana n’abatuye akarere.

Kuboneza urubyaro ni urugamba rureba buri wese, n’ubwo abaturage bamwe bagifite imyumvire ikiri hasi.

Mu karere ka Burera hakomeje kugaragara umubare munini w’abantu batitabira gahunda yo kuboneza urubyaro.

Muri gahunda yo gutangiza gahunda yiswe “Burera iwacu igamije” gukangurira abaturage kwita ku buzima bwabo; ku buzima bw’umwana n’umubyeyi by’umwihariko; kugira isuku;…..

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho y’Abaturage Habyarimana Jean Baptiste, avuga ko mu kuboneza urubyaro ako karere kageze kuri 35%.

Yemeza ko abagore ari bo benshi bitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, naho abagabo bo bikaba bikigenda biguru ntege.

Aragira ati “haracyari cya kibazo cy’imyumvire, cyo kumva ko umubyeyi ukwiye kuboneza urubyaro ari umugore, hari n’abagore badashyigikira ko abagabo babo baboneza.”

Akarere ka Burera ni kamwe mu turere tutari twinshi tumaze kugira ivuriro rito (Post de sante) muri buri kagari.

Bwana Habyarimana avuga ko ayo mavuriro agifite ubushobozi buke, bigatuma hari serivisi nyinshi adatanga.

Yemeza ko bagiye gukora ubuvugizi, kugira ngo ayo mavuriro yongererwe ubushobozi, bityo na serivisi atanga ziyongere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka arasanga umuntu akwiye kubyara abo ashoboye kurera, kuko igihe cya harerimana hatungiana n’andi mazina cyarangiye.

Aragira ati “ubu hatunga umubyeyi, harera umubyeyi, harera igihugu”.

Akomeza yibutsa abanyarwanda imvugo y’abakurambere ivuga ko Imana ifasha uwifashije.

Minisitiri Kaboneka akomeza avuga ati “nta gaciro nta shema byaha umubyeyi uwo ari we wese, kubyara abo atazashobora kurera, akabyarira umuhanda, akabyara za mayibobo”.

Arasanga nta mubyeyi w’u Rwanda wakwishiimira kubona umwana yabyaye ari mayibobo cyangwa se ari ibandi, kandi no muri kamere y’abanyarwanda, umubyeyi abyara umwana azarera akaba uw’umuryango akaba uw’igihugu.

Jean Baptiste Habyarimana Umuyobozi w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho y’abaturage

Arasaba abanyarwanda bose muri rusange kubyara abana bafite ubushobozi bwo kurera

Gupima umugore utwite, umuganga abanza kumutuma umugabo we.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasanga kuboneza urubyaro byakagombye kuba intero ya buri munyarwanda, ariko bikava mu magambo bikajya mu bikorwa.

Arasaba abanyarwanda kwita kuri uyu mwanzuro, kuko uko abantu biyongera ubutaka bwo bukomeza kuba buto. Arasaba abanyarwanda guhindura imyumvire.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba atangaza ko kubyara ari umushinga ukwiye gutegurwa.

Arasanga abagiye gushakana bakabanza kujya inama bagafata umubare w’abana bazabyara bakurikije ubushobozi bafite.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top