Amakuru

Imibare y’ababana na Virusi itera SIDA izatangazwa n’ubushakashakatsi

Hashize igihe kitari gito umubare w’ababana na virusi itera SIDA mu Rwanda ari 3% kandi udahinduka. Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo batangije ubushakashatsi buzagaragaza umubare nyawo w’ababana na na yo.

Ubu bushakashatsi bugiye gukorerwa mu ngo zatoranyijwe hakurikijwe tombola, ziri hirya no hino mu Rwanda 10800, zituwe n’abantu 29.993 bari hagati y’imyaka 10 na 64, buzagaragaza ibyagezwe ho na gahunda zo kurwanya SIDA.

Dr. Patrick Ndimubanzi (uwa kane uhereye iburyo)

Bwitezwe ho kandi kugaragaza imibare nyayo izashingirwa ho mu igenamigambi ryo kurandura icyo cyorezo ku rwego rw’igihugu.

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange n’ubuvuzi bw’ibanze Dr. Patrick Ndimubanzi, ubu bushakatsi bugiye gukorwa, buzafasha kumenya umubare nyawo w’ababana na Virusi itera SIDA, ndetse no kumenya umubare w’ubwandu bushya buri mwaka.

Aragira ati “Imibare ya 3% mu rwego rw’igihugu igaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014. Mu by’ukuri nta bundi bushakashatsi burakorwa. Ubu rero nibwo bugiye kutwereka uko bihagaze”

Ubu bushakashatsi bwiswe RPHIA buzakorwa mu gihe cy’amezi atandatu.

Dr. Sabin Nsanzimana Umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC, avuga ko mu kwezi kwa Werurwe 2019, abazakora ubwo bushashatsi bazaba bamaze kwegeranya ibyo bagezeho.

 

Dr. Sabin Nsanzimana

Yemeza ko hagati mu mwaka wa 2019, ari bwo hazatangazwa ibizaba byavuye muri ubwo bushakashatsi.

Dr. Ndimubanzi arasanga iyo hamenyekanye ibivuye mu bushakashatsi, ari bwo hanakorwa politiki zijyanye n’ibyabuvuyemo.

Aragira ati “iyo umenye ni nde wanduye ni hehe hari abantu banduye, ushobora kumenya aho ushyira imbaraga n’ibindi byinshi byakorwa”.

Abazakora ubu bushakashatsi bazajya basanga abaturage mu rugo iwabo, babapime virusi itera SIDA n’indwara z’umwijima za Hepatite B na C

Dr. Nsanzimana arasanga ibi ari ingenzi, kuko muri Afurika y’iburasirazuba nta gihugu na kimwe gifite imibare irebana n’uko indwara z’umwijima zihagaze. Ubu bushakashatsi bwo buzerekana imibare y’uko izo ndwara zihagaze.

Abanyarwanda barasabwa kwakira neza abazakora ubushakashatsi, kubera uruhare butegerejwe ho mu kuzamura ubuzima mu Rwanda.

Bimenyimana J.

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top