Amakuru

Iki nigihe cyo kureba uko icyorezo cya sida gihagaze mu Rwanda

Nyuma y’imyaka isaga 10 gahunda zo gutanga imiti igabanya ubukana bwa virus itera Sida isakajwe mu gihugu, iki nigihe cyo kureba ukuntu SIDA ihagaze mu Rwanda.

Akaba ariyo mpamvu RPHIA igiye gukora ubushakashatsi bwo ureba uko icyorezo cya SIDA gihagaze murwanda.

RPHIA ni amagambo ahinnye ari mu ururimi  rw’icyongereza asobanura ubushakashatsi ku baturage buzakorwa mu ngo, bugamije kureba ibyagezweho na gagunda zo kurwanya Sida mu Rwanda. bukaba burangamijwe imbere na leta y’uRwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubuzima, nayo ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe ubuzima RBC. Ubu bushakashatsi buri gukorwa ku ubufatanye na Minisiteri y’imari n’igenamigambi ( Minecofin), ibinyujije mu kigo cy’ibarurishamibare cy’uRwanda ( NISR), Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ( Minaloc) ndetse n’ikigo ICAP cya kaminuza ya Colombiya. Abandi bafatanyabikorwa barimo imiryango itari iya leta igira uruhare mu bikorwa byo kurwanya virus itera Sida, amashyirahamwe y’abantu babana na Virus itera Sida, ihuriro ry’amashami y’umuryango w’abibumbye akorera mu Rwanda ( One UN) ndetse n’urugaga nyarwanda rw’ababana na Virus itera Sida (RRP+).

Ubu bushakashatsi bukaba buri gukorwa ku nkunga y’ikigega cyo kurwanya Sida cyatangijwe na perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika ( PEPFAR) ,ndetse n’ubufasha bw’inzobere binyujijwe mu kigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe kurwanya indwara (CDC).

Mu mahugurwa bagiranye na banyamakuru yabereye mu karere ka Musanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Nzeri 2018, ateguwe k’ubufatanye bw’ibigo bitandukanye RBC, ICAP ndetse n’ikigega PEPFAR, abanyamakuru basobanuriwe byimbitse uko indwara ya Sida ifata, uko ihagaze mu gihugu cyacu n’uburyo ikwiye kwirindwa, hanatangirwa ibisobonuro bihagije  ku rwara ya SIDA n’akamaro k’ubu bushakashatsi bwa RPHIA buzatangira taliki ya 8/10/2018 bumare amezi 6, aho ababihuguriwe bazaca mu ngo zatoranyijwe k’uburyo bwa tombora, bagapimwa indwara ya Sida n’indwara za Ipatite B na Ipatite C , . Nyuma y’aho hakazabaho igikorwa cyo kwegeranya imibare yakuwe mu ubushakashatsi bikaba biteganywa ko nka nyuma y’umwaka imibare nyir’izina ishobora kuzashyirwa ahagaragara.

Dr Rwibasira Gallican, umukozi wa RBC akaba n’umuhuzabikorwa w’ubu bushakashatsi.Dogiteri Nshogoza Rwibasira Gallican umufatanyabikorwa w’iki gikorwa akaba n’umwe mu bahuguye abanyamakuru, avuga ko yizeye neza ko igikorwa kizagenda neza kuko kiteguwe k’uburyo bwose bushoboka kandi n’abaturage nk’uko basanzwe bakorana mu mabarura atandukanye yizeye neza ko ubwitabire buzaba ari ntamakemwa. Yagize ati: “ Nk’uko dusanzwe dukorana n’abaturage ,bamaze kubimenyera kuko si ubwa mbere kandi bikagaragara ko abanyarwanda bafite ubwitabire cyane cyane ku bijyanye no gutanga amakuru ku birebana n’ubuzima baritabira, gahunda zo kwipimisha baritabira cyane k’uburyo dukeka ko nta mbogamizi tuzagira, n’aho tumaze kugera tubakangurira iby’iki gikorwa haba mu midugudu ndetse no mu utugari tuzakoreramo ubu bushakashatsi, biragaragara ko abaturage banyotewe, bafite inyota yo kwipimisha, bafite inyota yo kumenya uko bahagaze k’uburyo dukeka ko ubwitabire buzaba bwinshi kurusha n’uko twe tubiteganya”.

Muganga Nshogoza avuga ko ubushakashatsi nk’ubu ari ubwa mbere bugiye gukorerwa mu gihugu, bivuze ko ari ikintu gikomeye kandi cyiza abanyarwanda biteze. Agira ati: Ubushakashatsi bwa RPHIA bufite intego z’ibanze zo gutanga ikigereranyo mu ngo zatoranyijwe kandi zihagarariye izindi mu gihugu, mu bantu bakuru bafite imyaka 15 kugeza ku myaka 64 izo ntego zikaba ari izo kuzashyira ahagaragara umubare w’ubwandu bushya bwa Virus itera Sida mu gihugu cyose, umubare w’abantu ku rwego rw’intara bagabanyije ku uburyo bugaragara ingano ya Virus itera Sida mu maraso yabo bisobanuye ko kugira ingano ya Virus iri munsi y’igihumbi muri ml y’amaraso

Sangwayire Beathe umukozi muri RBC

Sangwayire Beathe, akora mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC akaba ashinzwe gahunda z’ubujyanama no kwipimisha k’ubushake Virus itera Sida, asaba abanyarwanda kuzabakira neza no kuborohereza muri iki gikorwa cy’ubushakashatsi. Yagize ati : ” icyo dusaba abanyarwanda ni ukuzatworohereza bitabira ubwo bushakashatsi bakabugira ubwabo kuko nibo bwaziye, cyane cyane ku ngo zatoranyijwe, tugasaba korohereza abantu bazaza babagana, bakabakingurira, bakabaha amakuru ku byo bazaba bababaza kandi icyo twabizeza ni uko ibyo byose bizakorwa mu ibanga nta muntu n’umwe uzumva ko amakuru ye yageze hanze kuko abantu twarabahuguye bihagije, bigishijwe uburyo butandukanye bwo kubika amabanga bazaba bakuye mu miryango yatoranyijwe”.

Imibare yaherukaga gushyirwa ahagaragara y’ubwandu bushya  yavugaga ko muri rusange ingana na 3%, abagabo bangana na 2.2%, abagore 3.6% , abakora umwuga w’uburaya 45.8%, abaryamana bahuje ibitsina 4%. Ku ntumbero uRwanda rwari rwarihaye yo kugeza byibuze kuri 90% cyane cyane biciye mu ubukangurambaga abanduye Virus itera Sida bipimishije ni 87%, abafata imiti 94.8%, abafata imiti neza bakaba bangana na 86.4%.  Nk’uko kandi byagaragajwe n’ubushakashatsi ko uburyo bwo gusiramura abagabo bubarinda kwandura Virus itera Sida ku kigereranyo cya 60%, kugeza ubu abamaze gusiramurwa bakaba bangana na 30% bivuga ko inzira y’ubukangurambaga ikiri ndende abagabo bakaba basabwa kwitabira ubu buryo ari benshi ariko kandi bukaba ari uburyo butizewe 100%, abanyarwanda basabwa kwifata cyangwa bagakoresha agakingirizo kuko aribwo buryo bwonyine bwizewe. muri rusange umujyi wa Kigali ukaba ari wo uza ku isonga kugira abantu benshi bafite Virus itera Sida kuko ufite 6.3%, Intara y’iburasirazuba 2.4%, Iburengerazuba 2.4%, Amajyaruguru 2.3%, Amajyepfo 2.6%.

RPHIA izabikira ibanga abazaba bakoreweho ubushakashatsi ibisubizobyabo kuri ubwo bushakashatsi ni bisubizo byibizamini bizagirwa ibanga

Carine Kayitesi

Umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top