Amakuru

Nyuma yo gusaba imbabazi Perezida Kagame Ingabire Victoire ararekuwe

Inama y’Abamisitiri yateranye kuwa 14 Nzeri 2018, iyobowe na Perezida wa Republika Paul Kagame, ifatirwa mo imyanzuro itandukanye iri mo uwo kurekure abafungwa barenga 2100 bari bujije ibisabwa.

Mu brekuwe hari mo umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza wari afunze kubera ibyaha bitandukanye biri mo icyo gupfabya Jenoside yakorewe  Abatutsi mu mwaka wa 1994, yarekuwe.

Nk’uko tubikesha itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yayobowe kuri uyu wa wa gatanu na Perezida wa Kagame abafungwa 2140 bujuje ibisabwa barekuwe.

Muri bo harimo umuhanzi Kizito Mihigo wari afunze kuva mu mwaka wa 2014 akurikiranywe ho ibyaha bitandukanye birimo gushaka kwica abayobozi b’igihugu bari mo na Perezida wa Repubulika, ibyo byaha akaba yari yarabihamijwe n’Urukiko rukuru mu mwaka wa 2015,akatirwa igifungo cy’imyaka 10.

Kizito Mihogo mu rukiko (Photo/net)

Undi n’umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza, we yari afungiwe ibyaha bitandukanye biri mo n’icyo gupfobya Jenoside. Yari afunze kuva mu mwaka wa 2010. Ibyo byaha kandi yari yarabihamijwe mu mwaka wa 2013 akatirwa igifungo cy’imyaka 15.

Victoire Ingabire mu rukiko (Poto/net)

Aba bombi bakuriwe ho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena 2018.

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga ryo mu mwaka wa 2003 nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko, kandi amaze kubigisha mo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Bimenyimana Jérémie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top