Amakuru

Imyumvire y’abagabo na bana ba bahungu ku ihame ry’uburinganire riracyari hasi hakenewe ubukangurambaga bwimbitse.

Kuri uyu wagatatu taliki ya 13 nzeri 2018  RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Center) yafunguye  ku mugaragaro Inama ya yihuje n’abafatanya bikorwa  batandukanye barimo Minagri,Migeprof, Mininfra, n’indi miryango itandukanye aho bareberaga hamwe uko uruhare rw’umugabo n’umwana w’umuhungu rwarushaho guteza imbere iterambere ryumuryango.

Bwana Rutayisire Fideli umuyobozi mukuru wa RWAMREC Aganira n’itangazamakuru   yavuze ko imyumvire y’umugabo ku ihame ry’uburinganire mu Rwanda iri kugenda izamuga gusa ariko avuga ko abagabo bakiri bacye ugereranyije n’abari mu gihugu mu kwita ku ihame ry’uburinganire nu muryango .

Akomeza avuga ko hagikenewe imbaraga no kwigisha kugira ngo uruhare rw’umugabo n’umwana w’umuhungu mu kwita ku ihame ry’uburinganire rurusheho kuzamuka ku kigero cyo hejuru.

Ati “iyo urebye ubu imyumvire y’abagabo ku ihame ry’uburinganire iragenda ihinduka, ihohoterwa rwaragabanutse ku kigerokigera kuri 45%, ubuzima bw’umugore burahinduka ku buryo bushimishije aho usanga baratinyutse bakajya mumirimo umwe nimwe ibateza imbere gusa haracyakenewe ubukangurambaga kugirango ihame ry’uburinganire rigerweho neza kuko hari bimwe na bimwe umugabo agifiteho uburenganzira kurusha umugore.

Abitabiriye iyi nama basanga gukorana n’umugabo ariryo banga ryo kugera ku buringanire nyabwo kuko umugabo aramutse atabigizemo uruhare ntacyo byatanga kandi uburinganire ntibwagerwaho kandi bakaboneraho no gukangurira abagabo kujya mukagoroba kababyeyi ntikabe akabagore gusa uburinganire rero  ntibwagerwaho umugabo n’umwana w’umuhungu batagize utuhare mwiterambere ry’umuryango

 

Carine Kayitesi

Umwezi.net

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top