Uncategorized

Inzobere mu by’imiti baravuga ko batishimira abakora akazi ko kuyitanga batabifitiye ubumenyi

Urugaga Nyarwanda rw’inzobere mu by’imiti “National Pharmacy Council”, ruvuga ko bamwe mu bakora mu mavuriro n’ibitaro bya leta n’ibyigenga baba batarabyigiye, ibi ngo bikaba bishobora guteza ikibazo gikomeye, akaba ariyo mpamvu bifuza ko akazi ko gutanga imiti kakorwa n’ababyize gusa.

Abanyamuryango b’uru rugaga bavuga ko ubusanzwe umurwayi agomba guhabwa imiti n’umuntu wabyize akagira n’amabwiriza amuha y’uburyo agomba kuyikoresha.

Umuyobozi w’uru rugaga, Dr Muganga Raymond avuga ko kuba hari abakora akazi ko gutanga imiti batarabyize bikwiye gufatirwa ingamba.

Ati “Birakenewe ko tutavangirwa ibyo ni ingero muzi zigaragara kuvuga ngo umuforomo arakora akazi k’umu « pharmacien », umuganga arakora akazi k’umu « pharmacien » ntibikwiye bityo rero dukeneye ko umwuga wacu usobanuka.»

Dr Muganga kandi avuga ko kuba akazi ko gutanga imiti gakorwa n’abatarakize byatewe n’amateka kuko mbere abahanga mu by’imiti bari bake mu Rwanda, bigatuma mu bitaro abaforomo batanga imiti kandi atari umwuga wabo ariko ko igihe kigeze ngo bihinduke,

Ku bijyanye n’ibikunze kuvugwa ko abahanga mu by’imiti badahagije mu Rwanda, Dr Muganga avuga ko kuri ubu abahari bahagije, dore ko abamaze kwiyandikisha mu rugaga bagera kuri 800.

78% by’abize iby’imiti mu Rwanda batanga imiti ahantu hatandukanye, harimo mu bitaro cyangwa bikorera ku giti cyabo.

Kuba umunyamuryango w’uru rugaga bisaba gukora ikizami kugira ngo harebwe ubumenyi runaka afite. Ibi ngo bifasha mu gukumira bamwe mu batarize ubu bumenyi ngo batinjira muri uyu mwuga kandi batabikwiye

Carine kayitesi

Umwezi.net

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top