Afurika

Imihindukire y’ibihe igora abagore bo mucyaro kurusha uko igora abagabo

Ihuriro ry’ibihugu bigize ihembe rigari ry’Afurika ryiga ku iteganyagihe GHOACOF (Greater Horn of Africa Climate Outlook Forum), ryiyemeje gufasha abagore bo mu cyaro koroherwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Kanama 2018, impuguke ziturutse mu bihugu 10 bigize ihembe rigari rya Afurika (Greater Horn of Africa/GHOA) ziteraniye mu nama i Kigali, zikaba zivuga ko ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ibihe bibangamira abagore kurusha abagabo.

Muri rusange umugore  wo mu cyaro agaragara mu mirimo itandukanye iteza imbere imibereho myiza y’umuryango we arushaho kuzamura  ubukungu bw’igihugu, nyamara amakuru y’iteganyagihe ngo ntamugeraho nkuko izi mpuguke zikomeza zibitangaza.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iteganyagihe  aganira n’Itangazamakuru yavuze ko  n’uburyo rikoreshwa mu bihugu bigize  ihembe ry’Afurika, Dr Guleid Artan yavuze ko Abagore aribo usanga mu mirimo hafi ya yose y’urugo ikenera iteganyagihe.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe iby’iteganyagihe (WMO) nawo usaba ibihugu gufasha imbaga y’abaturage bafite ibikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza, kumenya uko ikirere cyifashe.

Uyu muryango kandi uvuga ko hashobora gukoreshwa telefone, radio n’ubundi buryo bwo gusakaza amakuru akagera ku bagore bari mu mirimo inyuranye.

Uyu muryango kandi ukomeza usaba Leta z’ibihugu bigize GHOA gukorera abagabo n’urubyiruko ubukangurambaga bwimbitse , kugira ngo bitabire gufatanya n’abagore mu mirimo ivunanye yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ubwo yatangizaga iyi nama mpuzamahanga yiga ku iteganyagihe, Ministiri w’Ibidukikije Dr Vincent Biruta yasabye impuguke gusakaza amakuru asubiza ibibazo bya benshi, anavuga ko hagomba ubufatanye n’abantu bose bifuza amakuru y’iteganyagihe kugira ngo babahe servisi bakeneye.

Yanavuze ko bifuza ko hashakwa uburyo byo kuvugurura iremekuburyo buziguye begeranya amakuru y’iteganyagihe ndetse no kuyasakaza hashingiwe ku ihame ry’uburinganire no gusubiza ibibazo bya benshi muri rusange

Carine Kayitesi

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top