Amakuru

Mu Rwanda hagiye gutangizwa umukino w’uruvange rw’ingumi n’imigeri wa (Kickboxing).

Kuri uyu wa gatanu no kuwa gatandatu tariki 24 na 25 Kanama2018, Abanyarwanda muri rusange n’abakunzi b’uruvange rw’ingumi n’imigeri bahishiwe umukino uryoheye amaso bwa mbere bazaba bagiye kubona mu Rwanda.

Ni umukino uzwi ku izina rya Kickboxing, ukaba aribwo bwa mbere uzamurikwa hano mu Rwanda, ibi birori by’iminsi ibiri bikazabera muri Kigali Convention Center.

Mu kiganiro kirambuye Umwezi.net wagiranye n’Umuyobozi wa Rwanda Kickboxing Club, Theoneste Twagiramungu uzwi cyane ku mazina ya Master Theo, yadutangarije ko nubwo iyi club imaze igihe gito itangiye mu Rwanda ariko ubu imaze kugera kuri byinshi, akomeza avuga ko abazaza muri iri murika ry’uyu mukino bazibonera itandukaniro ry’uyu mukino n’indi bari basanzwe bamenyereye hano mu Rwanda.

Kickboxing ni umukino ugiye kumara umwaka ukinwa hano mu Rwanda kuko wageze mu Rwanda muri Nzeli 2017, ukaba ari umukino uturuka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho watangijweyo mu mwaka wa 1970, nyuma y’uko abantu bakina imikino itandukanye irimo Karate, Box, Taekwondo, Kung-Fu, n’ibindi bagenda bakuramo bimwe na bimwe bigize iyo mikino birimo ingumi n’imigeri biza kuba aribyo bashyira hamwe bibyara uyumukino wa Kickboxing.

Avuga ku bikorwa bitandukanye kugeza ubu Rwanda Kickboxing Club yakoze, Theoneste Twagiramungu(Master Theo) uyiyobora  yakomeje avuga ko harimo gutangira ubwabyo no gushaka ibyangombwa biyemerera gukorera mu Rwanda, aho batangiye ari abantu 20 gusa ariko ubu bakaba bageze ku bantu barenga 80 kuko ari umukino mwiza ukundwa kuburyo budasanzwe aho abantu b’ingeri zinyuranye bawibonamo.

Uyu mukino kandi baba abatoya, abasore, inkumi, abagore n’abagabo bashobora kuwukina kuko ari umukino udatoranya, aho ukinwa n’abantu kuva kumyaka 9 kugera kumyaka 60 buri wese awisangamo.

Biteganijwe ko ikigikorwa kizanitabirwa n’abakinnyi b’uyu mukino baturuka hirya no hino mu bindi bihugu nka Misiri, Morocco, Ethiopia, Kenya, Tanzania, Uganda n’abandi batandukanye bazaturuka ku mugabane w’Uburayi aho aba bose bagaragaje ko bashishikajwe no kwitabira iki gikorwa, ikindi ni uko umunyarwanda wakinnye umukino w’iteramakofe uzwinka Rutikanga Ferdinand nawe kuri uyu munsi azitabira uyu mukino.

Abanyarwanda bakaba bahamagariwe kuzitabira iki gikorwa ari benshi kugira ngo birebere aho abasore bahangana mu ngumi n’imigeri .

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top