Amakuru

U Rwanda rutewe ishema no kwakira inama ya INTEREST

Icyorezo cya SIDA kiracyaza mu ndwara zitwara ubuzima bw’abantu batari bake, kuko kitabonerwa umuti cyangwa urukingo. U Rwanda rurakira inama INTEREST 2018 (International Workshop on HIV Treatment Pathogenesis and Prevention Research in Resource-limited Settings) ihuje abashakashatsi ku buvuzi bw’icyo cyorezo.

Inama ngarukamwaka iteranye ku nshuro ya 12 irabera mu Rwanda kuva 29 Gicurasi-01 Kamena 2018.

Iyi nama ihuje abashakashatsi n’impuguke baturutse mu bihugu 44 bitandukanye byo ku isi, izitabirwa n’abantu barenga 740.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba arashimira ikipe ya INTEREST kuba yarahise mo u Rwando ngo rwakire iyi nama.

Umuyobozi Mukuru w’Akanama gashinzwe gutegura inama mpuzamahanga kuri Sida, Dr. Catherine Hankins, avuga ko bahisemo gukorera iyi nama mu Rwanda kuko rumaze kugaragaza impinduka zikomeye mu rwego rw’ubuzima.

Akomeza avuga ko iyo bahitamo igihugu cyakira inama ikurikira, bagendera ku byakozwe n’icyo abandi bashobora kukigira ho.

Arasanga u Rwanda rufite byinshi byo kwereka abandi mu bireba kurwanya icyorezo cya SIDA, nko kugira uburyo bwo kuvura abantu bose mu bwishingizi; ubuyobozi bwiza; abaturage bumva neza; n’ibindi.

Rufite kandi n’abashakashatsi bakiri bato, bafite amahirwe yo kwereka abandi mu nama zikomeye, icyo bafashwa ni ukwishyira hamwe n’abashakashatsi bakomeye, bityo bikazatuma habaho urungano rw’ahazaza rufite ubumenyi ku cyorezo cya SIDA.

Dr. Gashumba arasanga ari ibyishimo ku banyarwanda kuko ruhura n’ibindi bihugu, kuba hateraniye ibihugu birenga 40 abantu barenga 800, barimo abashakashatsi n’abazobereye mu byo kurandura icyorezo cya SIDA.

Avuga ko bifasha u Rwanda kwigira ku bandi rukareba uko rwatera indi ntambwe, mu kurwanya SIDA haba kurinda abanyarwanda ubwandu bushya haba no gutanga imiti ku bantu babana na Virusi itera SIDA kugira ngo babeho neza kandi barame.

Aragira ati “ni isomo rero kandi ni icyubahiro ku banyarwanda, kubona abantu baza guteranira mu Rwanda, hari icyo byungura abanyarwanda”.

Umuyobozi wungirije wa INTEREST Dr. Elly Kitabira, arasanga iyi nama ari ingirakamaro ku karere kose, kuko ireba cyane abashashatsi bakiri bato, kandi u Rwanda rubafite ari benshi cyane, bazanatanga ibiganiro.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba (uri hagati); Dr. Elly Kitabira (uwa mbere uturutse ibumoso) na Dr. Catherine Hankins

Muri iyo nama kandi igomba gufungurirwa muri Kigali Convention center kuwa 29 Gicurasi, ikageza kuwa 01 Kamena 2018, ingingo zirenga 381 biteganyijwe ko zizaganirwa ho.

Bimenyimana J.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top