Amakuru

Rwanda: Biragaragara ko uruhare rw’abagabo ruri hasi cyane mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ibi byabitangajwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri igamije gushishikariza abagabo kugira uruhare mu kwirinda amakimbirane no gukumira ingaruka zayo ku bagore yateguwe n’ihuriro “Men Engage Africa” ku bufatanye na RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Centre) kuri uyuwa 24 Gicurasi 2018.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko ugereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika, u Rwanda ruri ku kigero cyiza mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zose, gusa avuga ko uruhare rw’abagabo rukiri hasi bityo ko hakwiriye gukomeza gutanga ubukangura mbaga kugira ngo abagabo barusheho kumva ne gutanga umusanzu wabo mu kubaka umuryango birinda amakimbirane yo mu ngo.

Yakomeje kandi avuga ko amakimbirane yo mu ngo ashobora kuviramo abantu kwicana bityo bakaba bagomba kuyarwanya kugira ngo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango rirusheho kugerwaho.

Aganira n’itangazamakuru Umuyobozi wa Rwamrec, Bwana RutayisireFidèle yavuze ko ihame ry’uburinganire abagabo bamaze kurigira iryabo, Ati “Umugore yahawe ijambo mu myanya y’ubuyobozi by’umwihariko mu nteko ishinga amategeko 64% ni abagore, no mu zindi nzego usanga umugore yarahawe ijambo.

Yavuze kandi ko ubu bafite abagabo barenga ibihumbi 20 bahindutse bemera kuva mu gasanduku k’ubugabo, bagenda baba abagabo b’indashyikirwa biyemeje gufatanya n’abagore babo muri gahunda z’iterambere ry’urugo no mu buzima busanzwe.”

Imibare yatangajwe naPolisi y’u Rwanda muri Gashyantare 2017, igaragazak o mu mwaka wa 2016, abantu basaga 64 bishwe n’abo bashakanye. Abagore bishwe n’abagabo babo bari 45, abagabo bishwe n’abagore babo basaga 19 mu gihe abagabo 8 n’abagore 2 biyahuye biturutse ku makimbirane yo mu miryango.

Kayitesi Carine

umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top