Amakuru

Akagari ka Murama kabaye umufatanyabikorwa udasanzwe wa MININFRA

Minisiteriy’ibikorwa remezo iribuka ku nshuro ya 24 abakozi ba MINITRAPE na MINITRANSCO bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi uwo muhango wabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Nyamata ndetse n’abatuye mu mudugudu watujwe mo abacitse ku icumu wa Rutobotobo, wo mu kagari ka Murama. aka kagari na MININFRA biyemeje kugirana umubano wihariye.

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ingufu n’amazi Kamayirese Germaine, MININFRA irifuza kugirana umubano udasanzwe n’abatujwe mu mudugudu wa Rutobotobo by’umwihariko ndetse n’akagari ka Murama muri rusange, hagamijwe gukomeza kubana nabo, haba mu minsi ijana yo kwibuka, ndetse no mu bindi bihe, ngo bakomeze gukorana

Mbere yo kuganira n’abaturage bo mu kagari ka Murama, Madamu Kamayirese n’abakozi ba Minisiteri y’ibikorwa remezo baherekejwe n’Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata basobanurirwa amateka  yayiranze.

Umuyobozi w’urwo rwibutso Muberuka Leon avuga ko Urwibutso rwa Nyamata rwahoze ari Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Nyamata, rushyinguye mo abantu barenga ibihumbi 45 bazize jenoside yakorewe Abatutsi, bari mo abarenga ibihumbi 10 bahahungiye bakanahagwa.

Bwana Muberuka, avuga kandi ko i Nyamata hageragerajwe Jenoside mu mwaka wa 1992.

Muri uwo mwaka hari umukorerabushake w’umutaliyanikazi Antonia Locatelli wabaga i Nyamata, wari mu bikorwa by’urukundo byo kwigisha abana b’abakobwa, aza kuvuga mu itangazamakuru ko ibikorerewa aho ari jenoside.

Uyu mukorerabushake, yaje kwicwa azira gutangariza Radio mpuzamahanga BBC na RFI, uruhare rwa Leta y’u Rwanda y’icyo gihe mu bwicanyi bwakorerwaga mu Bugesera.

Kuwa 09 Werurwe 1992, yatangarije izo radio ko abazaga gukora ubwo bwicanyi bazaga mu modoka za Leta. Ibi yabitangaje ku manywa, mu mugoroba w’uwo munsi yicwa n’umujendarume witwaga Epimaque Urimubenshi.

Bwana Muberuka atangaza ko Urwibutso rwa Nyamata ruri muri enye zisabirwa kujya mu murage w’isi. Izindi ni Murambi yo mu ntara y’amajyepfo; Bisesero yo mu ntara y’iburengerazuba na Gisozi yo mu Umujyi wa Kigali.

Serukwavu Yozefu utuye mu kagari ka Maranyundo, mu Umurenge wa Nyamata, avuga ko yageze aho mu mwaka wa 1920, we n’ababyeyi be baturutse i Rwamagana. Yemeza ko  mbere babanje guhunga mu mwaka wa 1992, Leta ibasubiza mu ngo zabo ibabwira ko ari amahoro.

Akomeza avuga ko mu mwaka 1994, bongeye guhunga, ngo mu gihe bari kuri kiliziya ya Paruwasi ya Nyamata, dore ko bari bazanye n’inka zabo, babanje kuzamburwa, nabo bahita mo gukiza amagara yabo binjira mu kiliziya, ariko ngo bangirwa kwinjira kuko padiri yari yabujijwe gukingura.

Uyu musaza avuga ko baje kwinjira mu kiliziya, abashakaga kubica bangirwa kwinjira batera urugi gerenade, binjira mo barasa abantu, we ngo aza kurokorwa n’uko yaguye hagati y’intebe, abaraswaga bagenda bamugwa hejuru.

Akomeza avuga ko bamwiciye abana 12 n’umugore we n’abuzukuru, nyuma ngo uwishe umwana we wa nyuma aherutse kumusaba imbabazi, kandi uyu musaza avuga ko yazimuhaye.

Akomeza avuga ko abacitse ku icumu n’abandi baturage babanye neza.

Abaturage barasabwa kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside

Uwimana Thacienne yakiriye Umunyabanga wa Leta muri MININFRA Germaine Kamayirese iwe mu rugo

Bwana Kabano uharariye IBUKA mu karere ka Bugesera arasaba abaturage ba Nyamata ko bahagurukira rimwe bagakumira icyakurura amateka nk’ayagejeje u Rwanda kuri jenoside, kandi n’uwaba agifite amashereka y’ingengabitekerezo ya Jenoside ashaka konsa abandi, yari akwiye kubicika ho

Madamu Kamayirese avuga ko umuhango wo kwibuka abakozi ba MINITRAPE na MINITRASCO, byahujwe no kwibuka abacitse ku icumu bo mu karere ka Bugesera, kugira ngo babafate mu mugongo.

Arashimira abacitse ku icumu ko bakomeje gutwaza, kandi akabasaba gukomereza aho.

Arasaba abaturage b’akagari ka Murama n’abandi banyarwanda muri rusange gukorera hamwe kuko aribyo bizatuma bagera ku iterambere rirambye.

Aragira ati “kwibuka abakozi b’icyahoze  MINITRAPE na MINITRASCO byaje guhinduka MININFRA bazize jenoside mu mwaka wa 1994, twabifatanyije no kwibuka abanyarwanda muri ariko by’umwihariko abacitse ku icumu bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata, tuza kubafata mu mugongo, tubafasha mu buzima bwayo bwa buri munsi, ariko by’umwihariko mu bikorwa Minisiteri y’Ibikorwa remezo ifite mu nshingano zayo”

Uwimana Thacienne umwe mu batujwe mu mudugudu wa Rutobotobo ashimira MININFRA kuba ibavanye mu icuraburindi, kandi ikabasanira inzu ibaha inzugi  n’amadirishya.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi Germaine Kamayirese n’abo bari kumwe basobanurirwa n’Umuyobozi w’Urwibutso rwa Nyamata ibyabereye muri Kiliziya ya Paruwasi ya Nyamata

Arasaba Leta ko yabashakira n’aho bahinga, cyane cyane ko bahawe inka bityo kuzibonera ubwatsi bikaba ingorabahizi. Anavuga ko hari abaziragiza kuko batazibonera ubwatsi.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo yafashije abacitse ku icumu batujwe mu mudugudu wa Rutobotobo mu kagari ka Murama Umurenge wa Nyamata, ibasanira inzu zabo 22 inazishyira mo amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, itibagiwe no kubegereza amazi meza.

Bimenyimana J.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top