Amakuru

Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Angola buzoroshya ubwikorezi

U Rwanda na Angola bigiye gufatanya mu bwikorezi bwo mu kirere. Amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibyo bihugu amaze gushyirirwa ho umukono ku cyicaro cya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo y’u Rwanda ihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Uwihanganye Jean de Dieu na Minisiteri y’Ubwikorezi muri Angola ihagarariwe na Minisitiri w’Ubwikorezi muri icyo gihugu, bamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye ku bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Aya masezerano aha uburenganzira kompanyi z’indege z’ibihugu byombi bwo kubikoreramo nta mananiza.

Kompanyi itwara abantu n’ibintu mu ndege ya Angola yitwa TAAG Angola Airlines, yahawe uburenganzira buyemerera gutangira gukorera ingendo ku bibuga by’indege by’u Rwanda no kuba yahafata abagenzi ikabajyana mu bindi bihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, asobanura ko aya masezerano aha uburenganzira kompanyi y’indege y’u Rwanda, RwandAir, bwo kuba yakoresha ibibuga by’indege byose byo muri Angola, na kompanyi y’indege yo muri Angola, TAAG Angola Airlines, igatangira gukorera imirimo yayo mu Rwanda.

Aragira ati “Ni amasezerano ari mu rwego rw’uburenganzira bwa Gatanu (Fifth Freedom), aha uburenganzira kompanyi ya Angola, TAAG Airlines kuba yaca i Kigali igafata abagenzi ikabajyana ahandi cyangwa RwandAir ikaba yaca muri Angola ikahafata abagenzi ikabajyana ahandi.”

Akomeza avuga ko aya masezerano azatuma RwandAir itangira gutekereza uko yaca muri Angola igatangira gukora ingendo mu bihugu bivugwa mo igiporutigali nk’ibyo muri Amerika y’amajyepfo ndetse n’iby’i Burayi bikoresha urwa rurimi, n’ibivugwamo igisipanyoli (Ururimi ruvugwa muri Hisipaniya)

Umuyobozi wa RwandAir avuga ko iyo sosiyete ifite gahunda y’imyaka 10 ikubiyemo gutangira gutekereza uko yajya mu bihugu bya Amerika y’Amajyepfo nka Brazil, Argentina n’ahandi. Aya masezerano arayifungurira inzira kuko azatuma ikorana na TAAG Airlines, isanzwe ijyayo.

Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Angola, Dr. Augusto Da Silva Tomas, yemeza ko u Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n’igihugu cye mu bijyanye na politiki.

Arasanga  aya masezerano azatuma uwo mubano waguka ukagera no mu kwihuza mu by’ubukungu.

Dr. Da Silva aremeza ko iyo ari intambwe ikomeye yo guteza imbere ubucuruzi buzatuma ubukungu n’imibereho myiza bitera imbere mu bihugu by’u Rwanda na Angola.

Yongera ho ko bizatuma kandi igihe n’igiciro cy’ingendo kigabanuka ku bakoresha indege ndetse u Rwanda ruhure na Aziya, Amerika y’Epfo n’u Burayi.”

Nk’uko bikomeza bitangazwa na Bwana Uwihanganye, Angola ni igihugu gikungahaye kuko cyohereza hanze peteroli nyinshi, ibiva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Arasanga ingendo z’indege mu bihugu byombi, zizafasha u Rwanda kugera ku ntego yo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane kuyongerera agaciro ndetse na Angola yoroherwe no gutumiza ibikomoka ku buhinzi byera mu Rwanda.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa RwandAir ndetse na Guverinoma ya Angola, bemeza ko kompanyi z’indege zizatangira gukorera mu bihugu byombi vuba kuko aya masezerano atuma zitangira gukora inyigo y’isoko.

TAAG Angola Airlines ni kompanyi y’indege ya Leta ifite icyicaro ku kibuga cy’indege cya Quatro de Fevereiro Airport i Luanda; Mu Ukwakira 2014, yakoreraga mu byerekezo 31 harimo 13 by’imbere mu gihugu, 11 muri Afurika, bitatu muri Amerika y’Amajyepfo, bibiri mu Burayi na bitatu mu Burasirazuba bwo hagati no mu karere ka Asia-Pacific.

Uwiganganye Jean de Dieu na (uwa ) na Dr. Da Silva Augusto Tomas basinya amasezerano y’ubufatanye

TAAG Angola Airlines ni umunyamuryango w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ubwikorezi bwo mu kirere Isi (IATA) ndetse n’Ishyirahamwe ry’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika. Ikoresha indege za Boeing 737 na Boeing 777.

Bimenyimana J.

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top