Amakuru

U Rwanda: Ni igihugu cy’indashyirwa mu kwita ku mazi n’isukura.

Kuri  uyu wambere taliki ya 21/5/2018  ikigali hateraniye inama  mpuzamahanga ku gukusanya no kugenzura amakuru ku bijyanye n’amazi n’isukura ku bihugu bitandukanye bya Afrika.

ikazageza kuwa gatatu tariki ya 23, Gicurasi, 2018, ikaba yarateguwe n’umuryango uhuza Abaminisitiri bafite aho bahuriye n’amazi n’isukura muri Africa, AMCOW (African Ministers’ Council on Water).

Bwana  Prime Ngabonziza, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba (Rwanda Water and Forestry Authority) yavuze ko kugira ngo bagere kuriikikigero  cyo kubungabunga amazi n’isukura buno, bikiri imbogamizi ku bihugu bigize umugabane wa Afrika kandi ko kubigeraho bikigoranye cyane cyane mu buzima, uburezi no kurwanya ubukene.

Ngabonziza yongeyeho ko hakenewe gusangira ibisubizo kuri iki kibazo Ati” ni ngombwa ko ibihugu bya Afrika byashyiraho ingamba n’igenzura rihoraho ku buryo bwo gushyira ingufu mu kwita ku mazi n’isukura.

 

Bwana Dr. Canisius Aganira n’ikinyamakuru Umwezi.net , yavuze ko bateraniye I Kigali kugirango barebere hamwe raporo ku  ikusanyamakuru ku mazi n’isukura y’umwaka wa 2017 , ndetse banarusheho kureba icyakorwa kugira ngo igenzura n’ikusanyamakuru ku mazi n’isukura muri Africa rirushaho gukomeza gukorwa neza.

Yakomeje kandi avuga ko ibihugu bihuriye muri uyu muryango bigifite imbogamizi zo kubona amakuru ahagije ku mazi n’isukura cyane cyane amakuru yizewe akaba yashoje avuga ko izi mbogamizi zigaragara cyane cyane mu buhugu byateye imbere.

Abitabiriye iyi nama bagaragaza ko u Rwanda ari igihugu cy’indashyikirwa  mu bijyanye  n’amazi n’isukura , aho bashoboye  gushyira mu bikorwa no gushyiraho gahunda ihamye yo kwita ku mazi n’isukura, bityo  nyuma y’urugendo shuri bakoreye mu Rwanda hose basanga ibihugu bya Afrika bikwiye kugira ibyo byigira ku Rwanda mu bijyanye n’amazi n’isukura kugirango Afrika irusheho gutera imbere muri rusange.

AMCOW yashinzwe mu mwaka wa 2002, igamije guteza imbere umubano, umutekano, ndetse no kugabanya ubukene  ku mugabane wa Afrika biciye mu kubungabunga umutungo kamere hashingiye ku kwita ku mazi n’isukura  ndetse no kuyageza ku bayakeneye muri Afrika,muri uyumwaka  ubu igizwe n’ibihugu 35 mu gihe mu mwaka wa 2016 yari igizwe n’ibihugu bigera kuri  45 ikaba ifite icyicaro I Abuja muri Nigeria .

Carine Kayitesi

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top