Amakuru

Nyagatare :Inzego z’urubyiruko zirasabwa kwita ku iterambere

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi agirira uruzinduko  mu karere ks Nyagatare,  yahuye n’abayobozi b’inzego z’urubyiruko abasaba kuba Inkomezamihigo mu bikorwa bita ku iterambere ry’abo bayobora.

Ministi w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary

Minisitiri Rosemary,  yasabye aba bayobozi kwegera urubyiruko kwegera urundi rubyiruko aho batuye, bagahuza imbaraga bagakora ibikorwa bibateza imbere kuko hari amahirwe menshi ahari babyaza umusaruro bakiteza imbere bityo tukimakaza umuco wo kwigira nk’Igihugu bitabaye ngombwa ko tubeshwaho n’inkunga z’amahanga.

Yibutsa urubyiruko gukomeza kuba ku isonga mu kubaka u Rwanda rurambye, Kurinda igihugu no kuba abarinzi b’ibyagezweho bakabisigasira ntibisenywe n’ibiyobyabwenge, ruswa, inda z’imburagihe n’ubunebwe

Bamaze kugirana inama,  Minisitiri yagize umwanya wo gusura bimwe mu bikorwa by’urubyiruko biri mu karere birimo ibikorwa by’urubyiruko rwigishwa gukora isabune z’isuku, urubyiruko rworora inkwavu mu mushinga wa Ryabega Rabbit Farm n’iby’ubugeni aho urubyiruko rwamugaragarije intambwe rumaze gutera ariko ko rwifuza gutera imbere kurushaho.

Mu karere ka Nyagatare urubyiruko rugize umubare munini w’abahatuye akaba ari nayo mpamvu rushishikarizwa kwiteza imbere ruhanga imirimo. Ni mu gihe kandi Akarere gatera inkunga imishinga y’urubyiruko n’abagore yahize iyindi ndetse buri murenge ukaba ufite umujyanama mu guteza imbere ishoramari ufasha abaturage mu kunoza imishinga no kubahuza n’Ikigega BDF cyishingira ababyifuza kibatangira igice cy’ingwate bakwa n’amabanki igihe bafite imishinga isabirwa inguzanyo.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top