Amakuru

Hagomba gukorwa ibirenzeho kugirango Diyabeti igabanuke

Ibi ni ibivugwa n’Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abarwayi ba Diyabeti mu Rwanda,( ARD), Gishoma Crispin, uvuga ko bakora uko bashoboye kogirango bakire kandi bavure abarwayi babagana baje kwivuza indwara ya diyabeti.

Agira ati, “Abarwayi ba diyabeti muri iki gihe bariyonbera cyane, ikaba ikataje ariko abatugana tugerageza kubiraho bagahabwa imiti ikenewe bakagirwa inama  yuko bagomba kuyifata , gutyo  buhoro iyo babikoze neza usanga aenshi bibagirira akamaro.”

 Akomeza avuga ko nubwo  Diyabeti yica ikaba inakataje, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko isi yugarijwe n’ikibazo cy’indwara ya diyabeti gikomeje kwiyongera, ubu kireba umuntu umwe kuri 11 mu bantu bakuru.

Gishoma Crispin, Umuyobozi wa ARD

Mu cyegeranyo gikomeye, OMS yatanze impuruza ko ubwandu bw’indwara zishingiye ku mubyibuho ukabije ziyongereye hafi kwikuba inshuro enye kuva ku bantu miliyoni 108 mu mwaka wa 1980 bagera kuri miliyoni 422 muri 2014.Icyi cyegeranyo kivuga ko ikigero cy’ubwiyongere bw’isukari nyinshi mu mubiri ari kimwe mu byica abantu cyane, ku mpfu miliyoni 3.700.000 buri mwaka ku isi yose.

Na none kandi abayobozi ba OMS bavuze ko iyi mibare izakomeza kwiyongera mu gihe ariko kandi ngamba zikarishye zigomba gufatwa kugirango ihashywe.

Raporo ifatanya ubwoko bw’indwara ya diyabete kugirangi ihashywa, zo mu bwoko bwa mbere ndetse n’ubwa kabiri, ariko ubwiyongere buri mu bwoko bwa kabiri, bufitanye isano n’imibereho mibi.

Mu gihe umuntu umwe kuri batatu afite umubyibuho ukabije ku isi, ni nako imibare y’ubwandu bwa diyabete yiyongereye.

Umuyobozi ushinzwe urwego rwo kugabanya ubwiyongere bwa diyabete muri OMS Dr Etienne Krug agira ati,  ” Diyabete ni indwara icecetse ariko ubwiyongere bwayo ni bwo dukwiye guhagarika.”

“Dushobora kuyihagarika, tuzi ibigomba gukorwa, ariko ntitwakwemera ko ikomeza kwiyongera kubera ko ifite ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, ku miryango ndetse no ku gihugu”.

Kunanirwa guhagarika ikigero cy’isukari mu maraso bifite ingaruka mbi cyane ku buzima.

Byongera ibyago byo kugira ibibazo by’ihagarara ry’umutima ku nshuro eshatu kandi bigatuma abantu bashobora kugira ibyago bibarirwa ku nshuro 20 byo kuba bacibwa akaguru, izahara ry’impyiko, ubuhumyi ndetse n’ibibazo mu gihe cyo gutwita.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top