Amakuru

kwihangira imirimo inkingi y’iterambere

ushinzwe ibikorwa by’iyi cooperative  New art Style Migambi John yavuze ko afite inzozi z’uko yakura uruby’iruko mu muhanda mu rwego rwo ku bashishikariza gukoresha amaboko bakareka no guhora bateze Leta amaboko.

yavuze ko mu rwgo rwo gufasha leta mu kugabanya ubushomeri bahangiye imirimo bagatanga n’akazini mu gihe leta ihora idushishikariza kwiteza imbere twihangira imirimo,.

Migambi akomeza agira ati”ari yo mpamvu twafashe iyambereye twishakamo ibisubizo .ubu dufite gahunda yo kuzamura urubyiruko turwigisha kwihangira imirimo”.Yakomeje avuga ko Kugeza ubu urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 80 bahoze ari abazunguzayi bigishijwe gukora inkweto kandi bahabwa akazi ko kuzikora mu ruganda no kuzicuruza mu maduka atatu ari mu mugi wa Kigali

ni mugihe ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bitsimbaraye ku cyemezo cyo guca imyenda n’inkweto byambawe bizwi nka Caguwa, bituruka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, u Bwongereza n’ahandi, hagamijwe guteza imbere inganda zikora imyenda n’izitunganya impu mu rwego rwo guha agaciro ibikorerwa  mu Rwanda .

Ni icyemezo cyatumye ibihugu bifata ingamba zikaze zo guca intege ubu bucuruzi, aho nko mu Rwanda kuva ku itariki 1 Nyakanga 2016, imyenda n’inkweto bya Caguwa byinjizwa mu gihugu byongererewe umusoro ukubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe.

Leta Zunze Ubumwe z ‘Amerika zafashe iya mbere mu kwamagana iki cyemezo, ndetse zitangaza ko gishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bwa biriya bihugu bikorana na yo binyuze muri gahunda ihuza icyo gihugu n’ibindi by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara,“African Growth and Opportunity Act (AGOA).

umwezi.net

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top