Amakuru

Imiryango itegamiye kuri Leta ifatanyije na sosiyete sivili mu Rwanda yateguye imurikabikorwa ku nshuro ya mbere

Iri murika bikorwa ry’itabiriye n’abasaga 100. Uhagarariye Actionaid International Rwanda Josephine Uwamariya yatangaje ko, uyu ari umwanya mwiza w’imiryango itegamiye kuri leta kwegera abaturage ndetse no guhana ibitekerezo mu kwimakaza imikorere myiza.

sosiyete sivili mu Rwanda n’imiryango itegamiye kuri Leta yateguye imurikabikorwa mu mujyi wa Kigali rizamara iminsi ibiri , aho rizarangira abanyarwanda bungukiyermo byinshi.Iki gikorwa bateganya ko kizaba ngarukamwaka n’abatashoboye kumurika ubutaha babona umwanya.

Iri murika bikorwa rizafasha imwe muri iyi miryango itegamiye kuri Leta kuzabona abo bakorana nabo mu bikorwa bitandukanye,no kwungurana ibitekerezo mu nama rusange iteganyijwe tariki 02/03/2018,ari n’abwo iri murikabikorwa rizasoza.

 

Apex Media and promotions ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabunga ndetse no kwamamaza batangaje ko batekereje uburyo bahuza abantu ndetse n’ibikorwa,ni muri urwo rwego batekereje ku miryango itari iya Leta babashiriraho urubuga bahuriraho bakaganira ndetse no kugaragaza ibyo bakora, bakagirirana inama harimo no kuvugana n’abafatanya bikorwa ndetse n’abaterankunga batandukanye,izabaviramo kubaka imbaraga zituma ibyo bakora birushaho kunoga bagamije kwubaka sosiyete Nyarwanda.

Ari nayo mpamvu bateguye imurikabikorwa rigamije ko abanyamuryango babo bagaragaza ibikorwa byabo ndetse banasobanurire rubanda binyuze mw’itangazamakuru ndetse n’abanyarwanda babonereho kuza kubasura bari ahantu hamwe, ndetse banamenye ko ibi bakora babikora kunyungu z’abo.

Umuyobozi wa Apex Media and Promotion yateguye  iri murikabikorwa, Kabagambe Ignatius yavuze ko byakozwe mu rwego rwo gushyiraho urubuga ONG zihuriraho zikungurana ibitekerezo ndetse zikarushaho kwegera abagenerwabikorwa.

Ibi kandi byanashimangiwe n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango Mpuzamahanga itari iya Leta, Josephine Uwamariya, wavuze ko ubusanzwe abantu bamurika ibyo bagurisha, ariko no kumurika ibitekerezo ari ngombwa.

Umwezi.net

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top