Amakuru

Ruhango : Ingo zisaga ibihumbi 10 muri 70 buri rugo rutunze inka rwagabiwe muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda

Kuva Gahunda ya Girin Munyarwanda itangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2006, ingo zisaga ibihumbi 10 muri 70 birengaho gato by’ingo zose z’Akarere ka Ruhango, rutunze inka rwagabiwe muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Ubwo hasozwaga  ku mugaragaro icyumweru cya Girinka ku rwego rw’Intara y’Amjyepfo, iki gikorwa kikaba cyarabereye mu Mudugudu wa Kinama, Akagali ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.

Muri iki gikorwa Umuyobozi w’Akarere, Mbabazi François Xavier, yagaragaje ko iyi gahunda imaze kugera ku miryango isaga ibihumbi 10 mu miryango irenga gato ibihumbi 70 ibarurwa muri Ruhango.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi.F.Xavier

Uyu muyobozi yashimye abantu bose bagira uruhare mu kunganira iyi gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika boroza bagenzi babo bakennye, asaba ko uyu muco mwiza wakomeza kugira ngo abasigaye na bo bagerweho maze biteze imbere.

Yongeye gukangurira aborozwa gufata neza inka bahabwa kugira ngo zibashe kubakura mu bukene, kandi na bo bazoroze abandi.

Ati “Ubundi ku wabonye inka gukena ni ubwende. Nkaba ngira ngo rero mbasabe muzifate neza”.

Twumve ko inka ari uruganda rubyara amafaranga igihe cyose wayifashe neza ukubahiriza amabwiriza n’inama abatekinisiye batanga”.

Meya Mbabazi kandi yamaganye ingeso mbi zagiye zigaragara mu mitangire y’inka za Girinka, nk’ikizwi ku izina ry’ikiziriko”, ni ukuvuga ruswa bamwe baka ugomba guhabwa inka kugira ngo babone kuyimuha, abagurisha inka bahawe bakaguramo utunyana duto, ndetse n’abibisha izo bagabiwe.

Umuyobozi ushinzwe Ubworozi muri RAB, Zone y’Amajyepfo, Dusabimana Syridion, yijeje abagabirwa ko RAB izakomeza kubaba hafi kugira ngo inka bagabiwe zibashe kubageza ku bukire.

Ati “Nka RAB tuzababa hafi, tubagire inama, tubagezeho ibizatuma inka zanyu zihora zifashwe neza”.

Igikorwa cyo gusoza icyumweru cya Girinka cyaranzwe n’ubuhamya bw’abo Girinka yafashije gutera imbere, kwereka aborozi uko inka zirindishwa kugira ngo zizaterwe intanga, igikorwa cyo gukama mu rwego rwo kwerekana ko iyo inka ifashwe neza itanga umukamo utubutse, guha abana amata no kugaragaza ko ubuhamya butangwa n’abafashe neza inka bahawe muri Gahunda ya Girinka zikabafasha gutera imbere butari amakabyankuru, guha abana amata, gushimira mu ruhame bamwe mu bafashe neza inka bahawe muri Gahunda ya Girinka zikabateza imbere, kwitura, n’ubutumwa bw’abayobozi batandukanye.

Muri iki gikorwa mu Murenge wa Ruhango hituwe inka 40, bityo umubare w’abituye mu cyumweru cya Girinka mu Mirenge yose uba inka 224.

Icyumweru cya Girinka ni ngarukamwaka. Icy’uyu mwaka cyatangiye ku itariki ya 6 Gashyantare, mu byakozwe hakaba harimo: kubaka impango muri buri mudugudu (aho baterera umuti wica uburondwe), kwita ku isuku y’ibiraro by’inka n’iy’inka muri rusange, gutera ubwatsi, kugenzura uko inka zifashwe, kwegera abaturage mu rwego rwo kumva ibibazo byabo no kubikemura, gushimira abaturage bubahirije amasezerano, kwitura, gutera intanga inka zarinze, kurindisha inka zizaterwa intanga, gukurikirana abanyereje inka za Girinka,..

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top