Amakuru

Abarangi baravuga ko badakorana n’abadayimoni,ababivuga ngo ni ukubasebya

Ibi ni ibyemezwa na Kajongi Jean Bosco Bosco, Umuyobozi w’Abarangi Bose mu Rwanda  uvuga ko bavura indwara zikomoka ku myuka mibi, ndetsen’indwara zisanzwe nk’igifu, umwijima, diabetes, umutwe udakira ziba zikomoka ku myuka mibi n’amarozi.

Iyo ugiye ku cyicaro gikuru cy’abarangi giherere mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko,    mu rugo rw’uwitwa Kajongi Jean   Bosco  bita Kajene uhasanga  abantu baje gusenga no kwivuza ,hakaba hari icyumba cy’abarwayi, uhasanga abantu bo mu madini anyuranye, bamwe bagatanga ubuhamya ko bakize.

Mu gusenga kwabo baririmba bagira bati “Nshima Abarangi, nshima abarangi batsinda abazimu, batsinda indwara…Abamarayika bera bakiza indwara”

Kajongi Jean Bosco.  avuga ko bavura indwara zikomoka ku myuka mibi, ndetse ngo hari n’indwara zisanzwe nk’igifu, umwijima, diabetes, umutwe udakira ziba zikomoka ku myuka mibi n’amarozi izi zose bakaba bazivura.

 Agira ati, “Abarangi ubundi  ni Abamarayika b’Imana, aba ngo ni bo bahamagara bakaza bagakiza abarwayi,  akavuga  ko nta muti n’umwe baha umurwayi, kandi bo ubwabo batavura ahubwo havura Abarangi.

Kajongi ati “Turasenga cyane, tugahamaraga Abarangi bakaza bakavura umutima udatuje ibindi na byo bigakira. Hari abaza hano bamaze imyaka badasinzira neza bagera hano bagasinzira, hari abaje bafite uburwayi bwananiranye Abarangi bakabakiza.”

Abavuga ko dukorana  na Dayimoni ni ukudusebya

Kajongi avuga ko badakorana n’abadayimoni cyangwa imyuka mibi kuko ahubwo bavura indwara ztandukanye kandi abantu benshi ntibazi ko hari indwara barwaye kubera Satani n’abakozi be kandi  Abarangi nibo barwanya.

Kajongi agira ati ,“Umurangi nta kintu avurisha kuko nta mbaraga zihariye yahawe n’Imana, we ahamagara Malayika w’Imana uza kuburizamo imigambi mibi ya satani ku bana b’Imana. Abavuga ngo dukorana  n’abadayimoni ni ukudusebya gusa.”

Iyo basenga tuvuga Imana, ko ishobora byose tukayisaba  kohereza Malayika Murangi uvura abarwaye indwara zikomoka ku myuka mibi na satani.”.

Akomeza avuga ko Umurangi nta kintu avurisha kuko nta mbaraga zihariye yahawe n’Imana, we ahamagara Malayika w’Imana uza kuburizamo imigambi mibi ya satani ku bana b’Imana

 Abavuga ko bakorana na Dayimoni ngo ni ukubasebya

Kajongi avuga ko badakorana n’abadayimoni cyangwa imyuka mibi kuko ahubwo bavura indwara ziterwa nabo. Ndetse ngo abantu benshi ntibazi ko hari indwara barwaye kubera Satani n’abakozi be, kandi ngo abarangi nibo barwanya.

Kajongi ati “Umurangi nta kintu avurisha kuko nta mbaraga zihariye yahawe n’Imana, we ahamagara Malayika w’Imana uza kuburizamo imigambi mibi ya satani ku bana b’Imana. Abavuga ngo dukorana n’inzoka ngo n’abadayimoni ni ukudusebya gusa.”

Kajongi J.Bosco n’umufasha we Byukusenge Marceline

Iyo basenga bavuga gusa Imana, ko ishobora byose bakayisaba kohereza Malayika Murangi uvura abarwaye indwara zikomoka ku myuka mibi na satani.

Isezerano ryacu  ni ugufasha abarushye n’abaremerewe

Kajongi yemeza neza ko kwa muganga bavura cyane kandi bakora ibyo bazi ndetse ashishikariza akanabaza abamugana niba barabanje kwa muganga. Iyo bamugannye nyuma barasenga bagasaba Imana ikohereza Abarangi bakabakiza nta muti n’umwe bakoresheje.

.AtiDufite isezerano ryo gufasha abarwayi nk’aba barushye banaremerewe kandi bivuje ahantu hose. Ntabwo tubaca amafaranga icyo tureba ni uko bakira.”

Nubwo abarangi bakoresha imbaraga z’abamalayika mu kuvura, hari abakeka ko bakoresha imyuka mibi nyamara ibyo siko bimeze.

Akomeza avuga ko hari abantu bamwe babafata  nk’abapfumu cyangwa  nk’abavuzi bashobora gutanga imiti umuntu agahura n’ikibazo. Twebwe nta kibazo twagira dukoresha imbaraga zacu Imana yaduhaye.

Gusa Iyo uvuze Abarangi, benshi bumva idini abandi bakabumvamo igicumbi cy’imyuka mibi ya satani, ariko bo bemeza ko ari abavuzi  bakoresha imbaraga z’imana bakomora ku bamarayika bayo yahaye ububasha bwo kugamburuza imigambi mibi ya satani.

Ariko nubwo bo ubwabo (abarangi)  biyemerera ko bafite ububasha n’ubushobozi bwo kuvumbura no kuvura indwara zananiranye mu mavuriro ya kizungu, umwuga wabo ntibawemeranyaho na Minisiteri y’ubuzima ndetse n’Ihuriro ry’Abavuzi gakondo  mu Rwanda (Aga Rwanda Network) kuko nta muti uzwi bavurisha keretse amasengesho n’imyemerere gusa.

Na Minisiteri y’Ubuzima ntibazi nk’abavuzi gakondo

Kugeza ubu mu Rwanda Abarangi nta buzima gatozi barabona kuko nta mategeko abagenga bagira. Minisiteri y’ubuzima yemera abavuzi gakondo bakoresha imiti ikomoka ku bimera, amatungo n’amabuye.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick, avuga ko Abarangi batabemera nk’abavuzi gakondo kuko n’Ihuriro ryabo ritabemera gutyo.

Ati “Abandi bavuzi gakondo ntabwo babemera nta nubwo babashyira ku rutonde rwabo, kuva  batanemewe ku rwego rw’abavuzi gakondo, sinumva ukuntu Minisiteri y’ubuzima ariyo yabashyigikira kandi batemerewe no kwitwa abavuzi gakondo.”

Akomeza avuga ko ubuvuzi bwemewe ari ubushingiye ku gusuzuma hakamenyekana indwara umuntu akayivuza umuti runaka yabanje kupima indwara.

Ati “Bariya nta buryo bafite bapima umuntu, wagenera umuntu umuti w’amagambo utazi nicyo arwaye.”

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top