Afurika

Moto zose zitwara abagenzi , RURA yemeje ko zigomba gushyirwamo imashini Tap and Pay

RURA ikigo cy’igihugu cyita ku mirirmo imwe n’imwe cyemeje ko ikigo “YEGO MOTO”. Gikoresha ikoranabuhanga gitangiza gahunda yo gushyira imachini muri moto zitwara abagenziyitwa ( Tap and Pay).

Mu kiganiro YEGO MOTO yagiranye n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 13 Gashyantare 2018, Rura yemereye kumugaragaro ikigo Yego Moto gutangira gushyira imashini ya Mubazi kuri Moto zitwara abagenzi muri Kigali.

Kugira ngo umuntu abashe gukoresha ubwo buryo abanza kwiyandikisha muri YEGOMOTO, agahabwa akarango (Tag) kagura 200Frw ashyira kuri telephone ye. Ako ni nako kamufasha mu kwishyura serivisi zose zikorana na MTN Mobile Money harimo na moto.

Iyo umuntu afashe urugendo kuri moto yishyura ageze aho ajya. Umumotari afata ka kuma ke agakurikiza amabwiriza, kakagaragaza amafaranga agomba kwishyura agahita avanwa kuri Mobile Money y’umukiriya akajya ku y’umumotari.

Ubwo buryo bwo kwishyura ngo butuma umugenzi nta yandi mafaranga acibwa, yaba ayo kohereza cyangwa kubikuza kandi bigakorwa mu gihe gito cyane.

Umuyobozi wa YEGOMOTO, Karanvir Singh, avuga ko ubwo buryo ari bwiza cyane  kuko n’umuntu uri kure ashobora kwishyurira ubukoresheje.

Yagize ati “Ubu buryo butuma ushobora kwishyurira urugendo umuntu mutari kumwe. Bisaba kumwoherereza ibiranga urugendo bitangwa na ka kuma ndetse n’amafaranga agomba kwishyura, agahita abikora akaba afashije mugenzi we.”

uhagarariye RURA muri iki kiganiro , Ndagijimana Aron ikigo cy’igihugu cyita ku mirirmo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA),  avuga ko ubu buryo buhuye na gahunda za Letazigezweho

Ati “Ubu buryo bujyanye na gahunda ya Leta yo kutagendana amafaranga menshi mu mufuka. Butuma umuntu atirirwa aciririkanya n’umumotari cyangwa atakaza umwanya byagoranye kwishyurana kubera kubura amafaranga avunje. Ubu buryo tugomba kubushyigikira.”

Biteganyijwe ko iyi gahunda nimara gutangizwa umumotari utazajya akoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga azajya abihanirwa, bari gutegura ibihano azajya ahanishwa.

Kayitesi Carine

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top