Amakuru

Twahagurukiye kurwanya abagikoresha abana mu rugo ,kwigisha ni uguhozaho: Benimana

Abagifite umuco wo gukoresha  abana barihanangirizwa kuko  bafite uruhare mukubabuza amahirwe yabo no kwangiza ejo heza h’umwana kandi umwana ari u Rwanda rwejo

Gukoresha umwana muto   imirimo ivunanye uba wangije ejo he hazaza kandi tuziko imbaraga zikomeye mu kubaka u Rwanda rwejo ari abo bana.

umuntu wese uzafatwa akoresha amwana utaruzuza imyaka y’ubukure akazi ko mu rugo azahabwa ibihano bikomeye

Akomeza avuga ko  ibi bihano harimo no gucibwa ihazabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda ashobora no kurengaho  ndetse byaba ngombwa hagakurikizwa n’amategeko nkuko  byatangajwe na Diane Benimana, uharanira uburenganzira bw’abana mu kiganiro kirambuye yagiranye n’amanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 7 mutarama 2018.

Mu  kiganiro n’abanyamakuru n’abakorera imiryango irengera uburenganzi bw’abana nka Save the Children na Children’s Voice Today mu biganiro bitandukanye bagaragaje imbogamizi n’impungenge ku bana bagikoreshwa iyp mirimo.

iki kiganiro intumwa ziturutse  muri minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA) n’abagenzuzi b’umurimo bose bakaba bahuzaga ijwi rimwe rigamije kurengera uburenganzira bw’abana, cyane cyane abakoreshwa imirimo y’agahato.

Benimana yagize ati” buri wese ukoresha umwana utaruzuza imyaka y’ubukure agomba kumenya ko ari icyaha gikomeye  gihanwa n’amategeko y’u Rwanda kandi ngo bagomba kumenya ko nabo bafite uburenganzira nk’ubwabandi bana bose” .

Benimana Diane , umuhuzabikorwa w’umushinga ‘Nkunda Iwacu’ ugamije gukumira ikibazo cy’abana baza mu mijyi baje gushaka akazi ko mu rugo bataruzuza imyaka y’ubukure yavuze ko bateguye ibi biganiro bagamije kwibutsa abantu ko gukoresha umwana utaruzuza imyaka y’ubukure ko ari icyaha nk’ibindi byose bihanirwa n’amategeko.

Mu mibare yaturutse mu ibarura rusange ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yagaragaje ko abana batarageza imyaka y’ubukure bakoreshwa akazi k’ingufu  abenshi ari abakora akazi ko mu rugo.

Ubushakashatsi bwerekana ko abana bajyanwa muri iyi mirimo kubera ubukene bukabije buba bwibasiye imiryango yabo ndetse n’ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango, bikaba aribyo biri ku isonga mu guteza ibi bibazo.

Abana bakoreshwa imirimo ivunanye bakora akazi ko mu rugo babarirwa kuri 41%, abarizwa mu buhinzi n’ubworozi bakangana na 35,1%, mu bwubatsi naho babarirwa kuri 9,5% naho mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro no kumena amabuye bangana na 9,5%

Abana bari munsi y’imyaka 18 bakora akazi ko mu rugo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, baganira na Rushyashya.net  bavuze ko  bamaze guhabwa akazi abakoresha babo babasaba ko umuntu wese uzajya ababaza imyaka bazajya bavuga ko irenze 20 y’amavuko .

ko hari igihe rimwe na rimwe bahura n’ibibazo birimo kwamburwa no gukoreshwa imirimo ivunanye, mu gihe ubuyobozi buhora bushishikariza abantu kudakoresha abana akazi ko mu rugo cyangwa indi mirimo ivunanye.

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top