Amakuru

Uwimanye amakuru akurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi

bamwe mu bakozi bo mu nzego za Leta cyangwa iz’abikorera bakunze kubangamira uburenganzira bw’ababagana babima amakuru. Si abo bayobora bayimwa bonyine, kuko n’abanyamakuru baba bayashyikiriza abaturage bakunze kuhakubitikira.

Gusaba amakuru no kuyahabwa ni uburenganzira bwa buri muntu kandi yemererwa n’itegeko No 04/2013 ryo kuwa 08 Gashyantare 2013.

Usaba amakuru ayahabwa nta kiguzi, n’ubwo hari igihe uwasabye amakuru yishyura icyo ayahaweho (nk’ipapuro zakorewe ho fotokopi; Flash disk; CD;…).

Abanyamakuru bagera kuri 20 bahugurirwa kumenya no guharanira uburenganzira bwabo bwo kubona amakuru

Hari abayobozi benshi batubahiriza iri tegeko, usaba amakuru nawe ntamenye ko hari uburenganzira bwe avukijwe, akicecekera  bikarangirira aho.

Ingingo ya 7 y’iri tegeko isaba inzego zifite amakuru kuba zanayatangaza bitabaye ngombwa ko ziyasabwa.

 

Mu gusaba no guhabwa amakuru, hibandwa cyane ku nyungu z’abaturage.

Iri tegeko rivuga ko uwasabye amakuru ntayahabwe ashobora kwandikira Urwego  rw’Umuvunyi, arega uwamwimye amakuru.

Iri tegeko ryatangajwe mu igazeti ya Leta kuwa 11 Werurwe 2013, riha uburenganzira umuturage uwo ari we wese ndetse n’abanyamakuru, gusaba amakuru mu nzego za Leta n’iz’abikorera, rikanaha izo nzego inshingano zo kuyatanga.

Amakuru yose ntatangwa

N’ubwo iri tegeko ritanga uburenganzira bwo gusaba no guhabwa amakuru, hari adatangwa, bityo akaba atanatangazwa, nk’ashobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ayo makuru agabanyije mu byiciro bine:

Icyiciro cya mbere ni Top Secret:

Iki cyiciro nirwo rwego rwo hejuru rwo kudatangaza amakuru ku nyungu z’umutekano w’igihugu.

Rurimo kandi amabanga ya Leta y’ingenzi ashobora guhugngabanya ku buryo bukomeye umutekano w’igihugu igihe atangajwe.

Icyiciro cya kabiri ni Secret:

Amakuru ari mu rwego rwa Secret ni amabanga y’ingenzi ya Leta ashobora guhungabanya ku buryo bukomeye umutekano w’igihugu igihe atangajwe.

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo (uhagaze) na Joseph Njuguna Umuyobozi w’Ishuri ry’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, barasaba abanyamakuru kurangwa n’indangagaciro

Icyiciro cya gatatu ni Confidential:

Amakuru ari mu rwego rwa Confidental ni amabanga ya Leta ashobora guhungabanya umutekano w’igihugu n’inyungu za Leta igihe yatangajwe.

 

 

 

 

Icyiciro cya kane ni Restricted

Amakuru ari mu rwego rwa Restricted ni akubiye mo inyandiko ishobora gutuma umutekano w’igihugu uhungabana.

Abayobozi bihisha mu nama zitaretsa bagamije kwimana amakuru, barakangurirwa kwikubita agashyi, kuko iri tegeko ribategeka gutanga amakuru hagati y’amasaha 24 na 72.

Mu gihe usabwe amakuru abonye ko igihe ahabwa n’itegeko ari gito, agomba kwandikira Urwego rw’Umuvunyi  asaba ko igihe cyongerwa, kandi ntikirenge iminsi 14.

Bimenyimana J.

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top