Amakuru

Abasigiwe ubumuga n’urugamba ntibashaka kuba ikibazo

Kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kibohorwe, hagombye imbaraga zikomeye, ndetse abantu benshi bagitangira amaraso. Hari n’abagize ubumuga bakuye kuri urwo rugamba, batangaza ko batabereye Leta cyangwa se abaturanyi babo ikibazo

Umudugudu wa Rugende uri mu kagali ka Ruhanga mu murenge wa Rusororo uri mu karere ka Gasabo, wubakiwe abasirikare basigiwe ubumuga n’urugamba rwo kubohora igihugu.

Abo basirikare bagiye bafite ubumuga bw’ingingo bugiye butandukanye, batangaza ko bamaze kwiteza imbere, ku buryo badatega amaboko ngo basabirize, ahubwo bakora bagamije kwiteza imbere.

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’uwo mudugudu Muberarugo Helene, nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda, Leta y’u Rwanda yitaye kuri abo basirikare nka bamwe mu bagize uruhare rutoroshye rwo kubohora igihugu.

Abo basirikare bavuye ku rugerero bibumbiye mu mu miryango 15.

Umuyobozi w’abo basirikare bavuye ku rugerero batuye mu mudugudu wa Rugende, Rtd. Lt. Joseph Sabena, avuga ko kuba amateka y’u Rwanda yarahindutse, igihugu kikabera abanyarwanda bose, kibikesha imbaraga z’abantu batandukanye bitanze.

Ntalindwa Theodore (wambaye indorerwamo) na bamwe mu basirikare bamugariye ku rugamba batuye mu mudugudu wa Rugende

Aragira ati “uyu munsi uvuze ikintu kinini cyane, kuko ari umunsi wahinduye amateka y’igihugu cyacu, kuba igihugu. Kibereye abanyarwanda bose, kandi cy’iterambere.

Arashimira ubuyoozi bwiza u Rwanda rufite, burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, budahwema gushakira abanyarwanda icyiza, kuko bwubakiye abasirikare bafite ubumuga bakuye ku rugamba aho batuye mu mudugudu wa Rugende. none ntawe bategera amaboko, ahubwo bafasha n’abaturanyi babo, kandi bagafatanya guteza igihugu imbere.

Aremeza ko uwo mudugudu ufite Koperative IGISUBIZO CY’AMAJYAMBERE,  ibafasha cyane kuko yinjiza amafaranga, kandi bafite n’inzu ikorerwamo imirimo y’ubwogoshi.

Arasaba abanyarwanda guhaguruka bagakora bagamije iterambere, kuko nabwo ari uburyo bwo gusigasira umutekano w’igihugu.

Umuhanzi Amag the Black wari kumwe n’itsinda ry’abanaymakuru basura uwo mudugudu ku munsi w’intwari, ashimira abo basirikare ko aho baririmbira uyu munsi hateguwe mbere y’igihe, n’abo basirikare, kandi muri bo hari ababuze ubuzima, abandi bagira ubumuga.

Aremeza ko agiye gukora iyo bwabaga agahishikariza abandi bahanzi gusura uwo mudugudu.

Rtd. Lt, Joseph Sabena (uwa kabiri uturutse ibumoso) na bagenzi be batuye mu mudugudu wa Rugende.
Uwa mbere uturutse ibumoso ni Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswaki umunyamakuru wa City Radio

Umwezi Media Consult yifatanyije n’uwo mudugudu

Umuyobozi wa Umwezi Media Consult Theodore Ntalindwa, ageza inkunga y’ibihumbi 300 y’amafaranga y’u Rwanda ku bagize uwo mudugudu, avuga ko kubohora igihugu byasabye ubutwari bukomeye, kandi ko bukwiye kuzirikanwa n’umunyarwanda uwo ari we wese.

 

Rtd. Lt. Sabena arasanga inkunga batewe n’Umwezi Media Consult, atari uko ari abakire, ahubwo ari umutima utikubira.

Argira ati “ntibakize mu mufuka, ahubwo bakize ku mutima”.

Bimenyimana J.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top