Afurika

Imvururu zituruka ku kundira ubutegetsi zidindiza iterambere

Bamwe mu baperezida bayoboye ibihugu bya Afurika ntibakozwa ibyo gusaranganya ubutegetsi, kabone n’ubwo baba batishimiwe n’abaturage b’ibihugu bayoboye. Abaturage ntibagira umwanya wo gukora kuko bahora bigaragambiriza ibyemezo bifatwa n’abayobozi babo.

Hari ingero z’abaperezida batandukanye muri Afurika, biyemeje kugwa ku butegetsi.
Igitangaje, ni uko abaturage b’ibyo bihugu badashaka ko abo baperezida baguma ku butegetsi.
Icyo abo baperezida bakora, ni ukubica abaturage babona bitaborohoye, bagahita mo guhungira mu bihugu bituranyi.
Ingero zabo ni nyinshi, ariko tuvuge iz’abaturanye n’u Rwanda, bashaka no kugira uruhare mu kuruhungabanyiriza umutekano.

Uko Petero Nkurunziza atowe havuka amakimbirane
Perezida Petero Nkurunziza utwara Repubulika y’u Burundi, anayoboye ishyaka CNDD-FDD, kuva Hussein Radjab yamwegurira uwo mwanya iri shyaka rikiri mu ishyamba.
Nyuma y’ayo matora amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ashinja Inama Nshingamateka na nkenguzamateka kubogama no kwiba amajwi, ariko Nkurunziza arayobora.
Nyuma yo gusinyana amasezerano yo guhagarika intambara na Leta y’u Burundi yari iyobowe na Domisiyani Ndayizeye Kuwa 16 Ukwakira 2003, iri shyaka ryaje kuva mu ishyamba ryemerwa nka rimwe mu mashyaka ya Politiki mu Burundi, ndetse rinatsinda amatora y’abadepite yo kuwa 04 Nyakanga 2005.
Ngaho aho Petero Nkurunziza yakuye ikiraro yambukira ho ngo ayobore u Burundi, kuko yatorewe manda ya mbere nka Perezida w’u Burundi kuwa 19 Kanama 2005, ubwo Inama nshinga Amateka na Nkenguza mateka by’u Burundi byateranye bimutorera kuyobora icyo gihugu muri manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe.
Mu mwaka wa 2010, Nkurunziza yatorewe manda ya 2, agira amajwi 91 %.
Nyuma y’uko Nkurunziza atsinze ayo matora, akaduruvayo kavutse mu Burundi gatuma bamwe mu bayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bafatwa barafungwa.
Kugaragaza ko yaje aje, ntiyanarebeye izuba Hussein Radjab wamwakiriye mu ishyamba ubwo yashakishwaga uruhindu, aramufunga kugeza Radjab aho yaje gutoroka Gereza na n’ubu aho aherereye hakaba hataratangazwa.
Manda yemererwa n’itegeko nshinga zarangiye ari ebyiri mu mwaka wa 2015, afata umwanzuro wo kwiyamamariza iya gatatu hagati muri mwaka, avuga ko manada ya mbere atatowe n’abaturage, kandi ari ko Itegeko Nshinga ribiteganya.
Abaturage yavugaga ko batamutoye muri manda ya mbere, ntibabyemeye, bafata iya mbere mu kumwamagana, bisuka mu mihanda bamusaba kwisubira ho.
Aho kubumva Nkurunziza abateza Imbonerakure ze, abo zitishe bakizwa n’amaguru, bahungira mu bihugu bituranye n’u Burundi birimo n’u Rwanda.

Petero Nkurunziza Perezida wa Repubulika y’u Burundi

Nkurunziza mu mugambi wo guhindura itegeko shinga
Abasirikare nabo ntibarebera, bamwe bari bayobowe na Gén. Godefroid Niyombare, biyemeza guhirika Nkurunziza, ariko umugambi wabo ntiwagerwa ho, kubera bamwe muri bo Nkurunziza yemereye akavagari k’amafaranga, bahita mo gutaba bagenzi babo mu nama.
Abari muri uwo mugambi bamwe barapfa abandi barafatwa ndetse hari n’ababuriwe irengero. Uku kurenga ku busabe bw’abaturage, akikorera ibimufitiye inyungu, byakuruye ibibazo by’urudaca n’ubu bitarakemuka muri icyo gihugu.
Ikigaragara ni uko ibibazo bya Politiki biri mu Burundi bitari hafi yo gukemuka, kuko amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko Petero Nkurunziza yaba ari mu migambi yo guhindura itegeko Nshinga ngo arikure mo inzitizi zose zamubuza kwiyamamariza izindi manda mu myaka iri imbere.
Joseph Kabila we yabibuze ifato

Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yagombye kuba yaravuye ku butegetsi mu mwaka ushize wa 2017.
Yashatse aho yahera ahindura itegeko Nshinga abaturage bamubera ibamba, ahita mo kwigiza yo amatora yagombaga kuba muri izi mpera z’umwaka, ariko n’ubu nta kirakorwa.
Amakuru arimo aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko ubu ari mo yikanga ahateraniye abantu cyane cyane abalayiki ba Kiliziya Gatolika, dore ko ku 31 Ukuboza 2017, mu gihe abakirisitu ba Kiliziya Gatolika bari mu misa muri Paruwasi imwe yo mu Umujyi wa Kinshasa, ngo abapolisi n;abasilikare binjiye muri iyo Kiliziya bayitera mo ibyuka biryana mu maso.
Uwo munsi kandi Umujyi wa Kinshasa wiriwe mu bwigunge, kuko nta internet yawurangwaga mo, ngo abantu badatumana ho bakajya mu myigaragambyo.
Impamvu aba baperezida batanga zituma baguma ku butegetsi umuntu azisesenguye asanga zidafite ireme, cyangwa ntibana gire izo batanga.
Petero Nkurunziza ngo manda ya mbere ntiyatowe n’abaturage, kandi ngo ni bo bagomba kumutora, batamutoye ngo iyo si manda.
Museveni ahinduye Itegeko Nshinga
Uyu mukambwe ugwije imyaka 73 y’Amavuko, n’ubu ngo ntarashira inyota y’ubutegetsi.
Ngiyo impamvu itummye ahindura itgeko Nshinga ryari kuzamubangamira mu kwiyamamaza mu mwaka wa 2021.
Ubundi Itegeko Nshinga ryateganyaga ko umuntu ugejeje imyaka 75 y’amavuko atemerewe kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda.
Iyo ngingo mbere y’uko ihindura, Muzehe Museveni wari kuzaba afite imyaka 76 mu mwaka wa 2021 ubwo hazaba amatora y’umukuru w’igihugu.

Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Joeph Kabila

Iyo ngingo reroyavuye mo Museveni ashobora kwiyamamariza indi manda ayobora icyo gihugu, n’ubwo bivugwa ko abaturage batabyishimiye.
Hagati aho akomeje no kubaheza mu bwigunge, kuko umuhanda wa gari ya moshi wagombaga kunyura muri icyo gihugu no mu Rwanda ukaminuka muri Congo Kinshasa, yanze ko uhanyura.
Uyu muhanda wari kuzoroshya ubuhahirane hagati ya Uganda n’u Rwanda, ugiye guturuka Dar-es-Saalam unyure mu Rwanda ukomeze ujya muri RDC.
Si ibyo gusa kuko hari ibimenyetso byinshi, bigaragaza ko ashaka kubangamira iterambere ry’u Rwanda, nk’Umuyoboro wagombago kunyuzwa mo ibikomoka kuri Peteroli utarubatswe; kwangira Rwandair guhaharukira ku kibuga cy’indege cya Entebbe; gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u bRwanda nka RNC; n’ibindi.

Bafitiye ishyari Perezida Kagame
Perezida Kagame ashyigikiwe cyane n’abaturage ayoboye, cyane cyane ko ari bo bamwisabiye ko bakomezanya.
Ibyo babinyujije mu gusaba Inteko ishinga amategeko, ko yakuraho izitizi zabuzaga Paul Kagame kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Kandi ni mu gihe kuko aho Perezida Kagame avanye u Rwanda n’aho arugejeje nta wabura kwishimira gukomezanya nawe keretse inyangabirama.
Yaciye umusingi w’iterambere, ntibyajyaga rero korohera undi muntu uwo ari we wese kuza gushyira itafari ku ibuye atazi uko ryagiyeho.
Ibi rero bibabatera uburake bakagira umujinya, kuko bo abaturage babo babavumira ku gahera, ndetse bakanabasaba kurekura ubutegetsi.
Nk’ubu hari ibyegeranyo bikorwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Ugnda byerekana ko Museveni adshyigikiwe n’abaturage mu cyemezo yafasha cyo guhindura itegeko nshinga.
Muri Congo hahora imyigaragambyo yamagana Kabila, ikamusaba kuva ku butegetsi, kuko manda ze zarangiye, nawe agahatiriza ngo arashaka kugeza mu kwezi kwa Ugushyingo muri uyu mwaka.
Ibiba mu Burundi ntawe utabibona.
Mu gihe mu Rwanda amahoro ahinda, ahubwo n’impunzi nyinshi zikaba ari ho zishakira umutekano.
Ngiyo impamvu itera bariya bayobozi ipfunwe, kuko badashishikajwe n’inyungu z’abo bayobora, ahubwo bashishikjwe n’izabo ku giti cyabo.
Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top