Amakuru

Abanyarwanda bakwiye kwirinda kuba ibikoresho by’abandi

Mu myaka irenga 30 ishize Umuryango FPR Inkotanyi ubaye ho, ntiwahwemye guhamagarira abanyarwanda kurwanya icyo ari cyo cyose cyabatandukanya. Ni iyo mpamvu wanahagurukiye kurwanya ubutegetsi bubi bwari bubangamiye abanyarwanda.
Kuva u Rwanda rwava mu ngoma ya cyami, rwagize ubuyobozi butari bwiza, butuma igihugu gihora amacakubiri, kibura icyerekezo, nticyabera abagituye bose kuko bamwe bari impunzi kandi basa n’abagihejwe mo, ndetse n’abakirimo badahabwa agaciro.
Perezida Paul Kagame yibutsa abanyarwanda ko kugira ngo ibyo bihinduke, byasabye uruhare; ubwitange n’umuhati bya benshi mu banyarwanda.
Avuga ko ibyo byagombaga gushingira kandi bigasaba ko abantu baba bafite ibitekerezo bya Politiki bizima, kandi bakarangwa n’imyitwarire ikwiye.
Izo ndangagaciro, igihe cyose ziba zikenewe, kandi ubu zikenewe kuruta uko zari zikenewe mu bihe bishize.
Izo ndagaciro zikenewe n’umuntu ku giti cye, kandi zikenewe n’abanyarwanda muri rusange.
Perezida Paul Kagame arasanga byarasabye abanyarwanda guhangana n’ibibazo, kandi uko ibyo bibazo birangiye bagahura n’ibindi.

Ntibikwiye ko abayobozi batatira inshingano
Hari abanyarwanda bo kugawa, abo ni abateshutse ku nshingano Umuryango wa FPR wigisha. Abo rero bagiye bataba bagenzi babo mu nama, bagenda babakoma mu nkokora, banga guhindura imyumvire, kandi bakanga kwiga no kuyoborwa n’ibyo bize.
Ibyo bituma biziba amatwi ngo batumva ko hari ibintu bitandukanye bagomba igihugu, bigatera abenshi kumva ko badakorera inyungu rusange, bityo aho gukorera abanyarwanda bo bagakorera inyungu zabo gusa.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

Uko guteshuka ku nshingano zabo nk’abanyamuryango ba FPR, byafashije amahanga atarigeze yifuriza u Rwanda amahoro.
Mbere byarabagoraga ariko aho bifashishirije abo bateshutse ku nshingano zabo nk’uko bazigishijwe n’umuryango FPR Inkotanyi, biraborohera.
Abo rero ni abiyemeje gutatira amahame y’Umuryango, bagashyira inyungu zabo imbere, bityo bigira abanyantege imbere y’abo banyamahanga.
Abo bemeye kuba ibikoresho by’abandi, kandi ntibigeze bababwira ko ari abanyantege nke, ahubwo babahindura ibitangaza.
Ntabwo bikwiye ko umunyarwanda agirwa igikoresho cy’abamushuka, bamwizeza kumufasha mu gihe agiye ku ruhande rwabo.
Igiteye amakenga ni aho ubufasha uwo munyamahanga aba yizeza uwo ashaka kugira igikoresho bumwerekeza.
Ko mu Rwanda hari imikorere myiza, rukagira ubuyobozi bwiza, rukagira umutekano, rukagira n’izindi gahunda ziteza imbere imibereho y’abanyarwanda, ubufasha ashaka bwaba bwerekeza kuki?
Perezida Kagame arasanga abayobozi bakwiye gukomeza inshingano bigishwa n’Umuryango, kandi bagafasha abaturage kuko bo bifuza iterambere, agasaba abayobozi kutanyuranya n’ibyo abaturage babatezeho.
Aragira ati “Ibyo abaturage badushaka ho ntituzatezuka kuri iyo ntego yo guharanira kwitanga nk’uko byakorewe mu kwibora. Iyo ni inyiigisho dukwiriye guha abana bacu.”
Perezida Kagame kandi asaba abanyarwanda gukundana, basangira ibyiza, kuko ntawe ukwiye gushaka ibyiza wenyine.
Aragira ati “ntiwashaka ibyiza ngo ubyime uwo muri kumwe, ahubwo murafatanya mukabishakira hamwe.”
Perezida Kagame akomeza agira ati “ntukitekereze wenyine, tekereza n’abandi. Kwitekereza wenyine ni icyaha.”
Bimenyimana Jérémie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top