Amakuru

Urugaga rw’aba Injenyeri ruhagurukiye kuboneza umwuga wabo

Abantu benshi bakora imirimo itandukanye, cyane cyane ubwubatsi, gushyira insinga ziyobora amashanyarazi mu nzu,…. bitwa Injenyeri n’ababaha akazi. Ibyo rero nibyo urugaga rw’aba Injenyeri (IER) mu Rwanda rwahagurukiye kurwanya.

Umuntu ufashwe akora umwuga wa Engineering mu Rwanda atanditse mu rugaga rw’aba Injenyeri mu Rwanda, ahanwa n’itegeko mpanabyaha ry’u Rwanda.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 38 y’igitabo cy’amategeko ngengamikorere cy’urwo rugaga, ivuga ko ufashwe akora umwuga wa Engineering atanditse mu rugaga w’aba Injenyeri mu Rwanda, akurikiranwa n’amategeko mpanabyaha mu Rwanda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’aba Enjenyeri mu Rwanda IER (Institution of Engineers Rwanda) Bony Rutembesa, avuga ko abakora umwuga wa Engineering baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, bagomba kubanza kwiyandikisha mu rugaga rw’aba Injenyeri mu Rwanda, kugira ngo babone uko batangira imirimo bagiye gukora.

Arasaba kandi abatanga imirimo irebana n’uwo mwuga, ko bajya bagenzura bakareba niba uwo bagiye  gushinga umurimo nk’uwo abifitiye ubushobozi.

Abonera ho gusaba n’inzego za Leta ko mu gihe zigiye gutanga imirimo, zajya zibanza kwiyambaza urwo fugaga kugirango rubahe aba Injenyeri kuko ari rwo ruba rubafite.

Arihanangiriza abajya mu mirimo irebana na Engineering badafite icyemezo gitangwa n’Urugaga rw’aba Injenyeri mu Rwanda, akabasaba kubireka kuko bitemewe n’amategeko.

Inzego zose zifite uruhare mu kuboneza umwuga wa Engineering

Umuyobozi wa IER Eng. Papias Kazawadi avuga ko Urugaga rw’aba Injenyeri mu Rwanda rufite umugambi wo kwandikira inzego zose zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera.

Hagamijwe kumenya abakozi bakoresha mu mirimo bashinzwe, amazina; ubwenegihugu ndetse n’inshingano bafite mu kazi.

Andi makuru IER ishaka, ni arebana n’inzego barimo, niba ari ba Injenyeri; niba ari abakora mu ikoranabuhanga; niba ari abatekinisiye;…

Eng. Papias Kazawadi Umuyobozi w’Urugaga rw’aba Injenyeri mu Rwanda

IER irashaka kumenya niba abo bakozi banditse mu rugaga rw’aba Injenyeri mu Rwanda bityo bakaba bubahiriza amategeko ashyirwa ho.

Nibasanga atari byo, batangire kurebera hamwe n’icyo kigo ibyakorwa ngo amategeko yubahirizwe.

Kandi icyo kigo nikitubahirizwa ibyumvikanywe ho, urugaga ruzakora inshingano zarwo, nk’uko biteganywa n’ingingo y’itegeko ryavuzwe haruguru.

aragira ati “ubu hamaze kwandikirwa inzego zimwe na zimwe zigaragra ko zirimo ibikorwa binini bireba engineering kandi bitanga akazi kanini kuri ba Injenyeri benshi.”

Amashanyarazi mu nzu ashyirwa mo na Injenyeri wanditse mu rugaga

Nyuma y’aho inkongi z’umuriro zibasiye zimwe mu nzu zo hirya no hino mu gihugu bikagaragara ko zakururwaga n’amashanyarazi, ubu Gushyira amashanyaranzi mu nzu iyo ari yo yose, bikorwa na Injenyri wanditse mu rugaga rw’aba engineurs mu Rwanda.

Bony Rutembesa (wambaye indorerwamo) Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda

Nk’uko  bitangazwa na Eng. Yves Gahutu, iyo bikozwe n’undi utanditse muri urwo rugaga, mbere y’uko iyo nzu itahwa kandi igaturwa, igomba gukorerwa ubugenzuzi.

Ubwo bugenzuzi bukorwa na Injenyeri wanditse mu rugaga rw’aba Injenyeri mu Rwanda, agakora raporo maze akayiha nyirinzu.

Impamvu yo gushyikiriza iyo raporo, nyirinzu ni ukugira ngo amakosa yagaragaye abe yakosorwa.

Nyuma y’iyo mirimo yose, Injenyeri wagenzuye iyo nzu, agatanga Seritifika, ibyo birangiye iyo nzu igahabwa icyemezo cyo cyo guturwamo no gukoreshwa.

Bimenyimana J.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top