Amakuru

Juru : Abangavu barasabwa kwirinda guterwa inda zitateguwe

Ibi ni ibyavugiwe mu Murenge wa Juru, Akagali ka Juru, Umudugudu wa Rugarama, Akarere ka Bugesera,  tariki ya 19 Mutarama 2018, mu gikowa cy’ubukangurambaga cyateguwe n’umuryango Plan Rwanda ku bufatanye n’Ihuriro ry’abana mu Karere ka Bugesera.

Iyi gahunda yari ifite intego igirati, “Turwanye inda ziterwa abangavu Say no pregnancy”, Abana bato n’abakuru, abahungu n’abakobwa bo mu Kagali ka Juru n’inkengero zako by’umwihariko abanyeshuri bitabiriye iyi gahunda aho mu ndirimbo zabo bagendaga bamagana abatera inda abangavu kuko bababuza uburenganzira bwabo bwo kwiga kandi bakiri bato.

Ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Juru, Mudagiri Alexis, avuga ko abana bagera kuri 50 bamaze guterwa inda mu murenge wa Juru, bikaba ari ibintu bibabaje ariko hakaba hakorwa ibishoboka kugirango ababikora bakurikiranwe n’amategeko ku bufatanye bw’inzego zibishinzwe.

Agira ati, “ibyo bintu bigomba guhagarara, mutekereze iyo umuntu mukuru atwite ukuntu aba yacitse intege ntabashe kugira icyo akora, noneho mutekereze umwana w’umwangavu ukuntu aba amerewe uko bimugendekera.”

Niyiturinda Etienne, Umuhuzabikorwa w’umuryango Plan Rwanda, mu Karere ka bugesera, Gasibo na Nyaruguru, avuga ko ubukanguramba batangiye bugamije gukangurira abangavu kwirinda guterwa inda kandi bakora ibishoboka byose kugirango ubukanguramba bukomeze gukwirakwira hose kugirango icyo cyorezo gicike.

Ati, “Ababyeyi turabasaba guhaguruka bagakurikirana abana babo aho bajya hose, bakamenya aho bagiye n’abo bari kumwe kandi ugize icyo azana bakamubaza uwakimuhaye n’icyo akimuhereye. Ndasaba abana kwanga impano bahabwa n’abagamije kubashuka kandi ubikoze bakababibwira ababyeyi babo gutyo agahita akurikiraanwa hakamenyekana icyo yari agamije.”

Sebatware Magellan, Umukozi w’Akarere ka Bugesera, mw’izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, avuga ko Leta y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’abangavu baterwa inda, ababikora bakaba bagomba kubihanirwa.

Asaba abangavu kwirinda ababashuka , bakirinda inshuti zidafite icyo zibamariye, ubabwiye ngo ngwino turyamane bakamusubiza bati oya (no say) kuko yagutera inda, akakwanduza sida cyangwa izindi ndwara, akagutesha amashuri n’ibindi.

Perezida w’Ihuriro ry’abana mu Karere ka Bugesera, Karasira Ange Pacifique, avuga ko bifashishije amahuriro (club z’abana), babakangurira kwirinda ibyabarangaza n’ibindi byatuma bakora ikibi, ahubwo bakihatira gukurikira amasomo, kwitwara neza ku ishuri,  kubaha ababyeyi babo no kubumvira.

Umwe mu bana uhagarariye abandi mu murenge wa Juru, agira ati, “gukena siko gupfa, nubwo abangavu batari bake ari abakene, tugomba gushima ibyo duhawe n’ababyeyi kuko aribyo baba bafite, turasabwa kwihanganira ubwo bukene, tukirinda abadushuka ahubwo tukiga kugirango tuzabone ibyo dushaka.”

Cyakora bamwe mu  babyeyi bari aho,bemeza ko bamwe muri ba mutima w’urugo (abagore) bateshutse ku nshingano zabo zo kutita ku bana babo.

Bagira bati, “bagomba gufata iya mbere mu kuzuza inshingano zabo bakaganiriza abana b΄abakobwa bakiri bato bakabereka ingaruka zo guterwa inda bakiri bato kuko ari bo bigiraho ingaruka kuruta abazibateye.”
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top