Amakuru

Aga Rwanda : Umwe mu bayobozi yirukanwe azira kugandisha abandi

Ibi byabereye mu nama rusange  y’abavuzi gakondo bibumbiye mw’Ihuriro  Aga Rwanda Network  yari ihuje  abahagarariye  abavuzi gakondo mu turere 30 tw’u Rwanda,   yabereye mu kigo St François d’Assise ku Kicukiro tariki ya 17 werurwe 2018.

Muri  iyi nama, bamwe mu bahagarariye abandi ntibayijemo, harimo n’uwari visi  wa mbere  w’Ihuriro  na komite y’abakemurampaka bakaba bagawe na bagenzi babo kuko nta  mpamvu batanze  z’uko batazitabira inama.

Perezida w’Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda Aga Rwanda Network, Gafaranga Daniel, yasobanuye ibyo  kopite nyobozi yakoze n’ibyo itegabya gakora bagamije gutez imbere no kuzamura imibereho y’abavuzi gakondo bikaba ari ngombwa ko bagomba guhindura icyerekezo kuko hari ibitari byiza byagaragaye haba muri ubwayo n’abanyamuryango bose bikaba bigomba guhinduka kugirango umuryango wao utere imbere.

Agira ati, « Ndizera ko ubwo bufatanye bwacu twese, buzatuma tuva mu bibi tukajya mu byiza, tukagendera kuri gahunda nta mbereka zirimo gutyo ihuriro ryacu rukazamuka rijya imbere aho kugirango risubire inyuma. »

Abahagarariye abavuzi gakondo mu Turere, bagaragaje ko ihuriro ryagaragaje intege nke mu buyobozi zo kutubahiriza gahunda no kudafata ibyemezo bikwiye nk’abayobozi, ighe kikaba kigeze ngo bihinduke kandi bidatinze.

Bamwe muri bo mu ijwi riranguruye, bavuga ko umwe mu bagize komite nyobozi akaba visi pererzi wa mbere Twambazimana Dieu donné, yagaragaje imikorere mibi asana amacakubiri mu bagize ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda, ateranya abavuzi gakondo na komite nyobozi, akora ibikorwa bigayitse bidakwriye umuyobozi agamije inyungu ze binyuranye n’inshingano ze, ibyo bikaba byarateje umwuka mubi n’ibindi.

Nkuko abahawe ijambo bose babivuga, izi mpamvu zose zatumye bose basaba ko yakwirukanwa ku buyobozi afite mu ihuriro agahita asimbuzwa undi ufite gahunda nzima yo guteza imbere ihuriro nta macakubiri.

Ku rundi ruhande, abahagarariye abavuzi gakondo mu turere, banenze imyitwarire idahwitse ya komite y’abakemurampaka, kubera kutubahiriza ibyemezo by’inama rusange yo kuwa 29 Ugushyingo 2017.

Bagira bati, « Mu nama rusange iheruka twemeje ko umuyobozi w’abakemurampaka azatumiza inama tukigiramo iby’uko umutungo uhagaze ariko ntayabikora, n’uyu munsi abakemurampaka ntibitabiriye inama, bikaba bivugwa ko  kimwe na bamwe mu bahagarariye abavuzi gakondo ,uwari visi perezida Dieu donné, yagiye ababuza kwitabira inama  ntibaze uyu akaba ari umugambi bafatamije wo kudashaka icyateza imbere ihuriro. »

Bakomeza bavuga ko kubera iyo mpamvu, inamy’abahagarariye abavuzi gakondo mu Rwanda, isaba ko nabo bahagarikwa kuko utaba umukemurampaka utitabira inama ahubwo ubangamira imigendekere myiza y’ihuriro.

Abahagarariye abavuzi gakondo mu Turere tw’u Rwanda bamaze kungurana ibitekerezo bitandukanye kuri ibi bibazo bemeje ko hahita hakorwa amatora bagasimbura uwari visi perezida wa mbere wagaragaweho kubiba amacakubiri mu ihuriro  na komite y’abakemurampaka kubera imikoree mibi no gusuzugura inama rusange.

Umubyeyi Jolly, uhagarariye Akarere ka Nyagatare, akaba yari visiperezida wa kabiri yabaye visi-perezi wa mbere,visi-perezida wa kabiri aba Ryaka Jovite,  uhagarariye  Akarere ka Kayonza. Perezida w’abakemurampaka watowe ni  Tuyisenge Aimable, uhagarariye Akarere ka Nyarugenge.

Gafaranga Daniel, Perezida w’Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda, avuga ko bagiye gushyiramo imbaraga imikorere igahinduka, ibyakozwe nabi bigakosorwa, imyumvire mu mikorere igahinduka ariko ko bitagerwaho nta bufatanye kuri bose. Abasimbuye abatowe nabo biyemeje gufatanya  kugirango ibyo biyemeje bishyirwe mu bikorwa ntawe ubangamiye undi mu mikorere  hagamijwe iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Inama rusange y’abahagarariye abavuzi gakondo mu turere, ikaba isaba komite nyobozi ko yategura indi nama rusange bidatinze  izigirwamo ibindi bibazo bitabashije kwigwaho kubera umwanya muto, bigashakirwa ibisubizo.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

 

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top