Amakuru

Gatsibo : Baributswa ko kwirinda biruta kwivuza

Mu karere ka Gatsibo hatangijwe ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) buzamara iminsi itanu kuva taliki ya 15-19 Mutarama 2018.Iki gikorwa cyatangirijwe mu mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro na Rugarama.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Gatsibo. Habiyaremye Jean Claude, ashishikariza  abaturage gukomeza kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugirango bakomeze kubungabunga ubuzima bwabo.

Agira ati, “abaturage barasabwa  kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, gukomeza kunoza isuku n’isukura no kuboneza urubyaro.”

Abaturage bo muri Gatsibo

Ku ruhande rwabo, abaturage bagargaza  imbogamizi bahura nazo mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza zirimo gutinda kubona amakarita yabo ibyo bigatuma badashobora kwivuza ku gihe kandi barwaye.

Akarere ka Gatsibo kageze kuri 78.7%  ku baturage bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018 kakaza ku mwanya wa 19 ku rwego rw’Igihugu.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top