Ubwiteganyirize

Abanyarwanda barakangurirwa kugira ubwishingizi bw’indwara kuko zitera zidateguje

Uku ni ukwezi kwa gatandatu k’umwakawa Mituweli. 21,2% nta bwishingizi bw’indwara bafite kuko bakagombye kuba bafite ubwa Mituweli, ariko ntibaratanga imisanzu yayo, bamwe muri bo bitwaje ko batarwara bakiyibagiza ko indwara zitera zidateguje.
Kugeza ku wa 03 Ukuboza 2017, uturerere dutanu twa mbere mu gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli (Mutuelle de santé), hagaragaramo uturere tubiri two mu ntara y’Amajyaruguru, hakabamo kamwe ko mu ntara y’iburengerazuba kamwe ko mu ntara y’amajyepfo na kamwe ko mu Umujyi wa Kigali.
Nk’uko bitangazwa na Nzahumunyurwa Pierre Claver ushinzwe ubukangurambaga mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, akarere ka mbere ni Gakenke ifite ubwitabire buhwanye 91,2%; Nyamasheke ifite ubwitabire bwa 89%; Kicukiro yo ifite ubwitabire bwa 85%; Burera ifite ubwitabire bwa 84,9% na Gisagara yo igeze ku bwitabire bwa 83,8%.
Akarere ko mu ntara y’iburasirazuba kaza hafi ni Rwamagana iri ku mwanya wa gatandatu 83,4%.
Mu turere twose tw’u Rwanda, hari mo uturere tuzamuka cyane mu gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, nka Kicukiro mu kwezi kwa Ugushyingo yari ku mwanya wa 10, ubu ikaba iri ku mwanya wa gatatu, kandi ngo ifite gahunda yo kurangiza umwaka wa Mituweli ifite umwanya wa mbere.
Ibyo ariko bishobora kutorohera Kicukiro, kuko Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima mu karere ka Gakenke Hategekimana Theogene, atangaza ko mu mpera z’Ukuboza 2017 cyangwa mu ntango za Mutarama 2018, bazaba bageze ku kigero cya 100%.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubushake bw’abayobozi b’akarere barangajwe imbere na Meya Deogratias Nzamwita, ari bwo bubashyize ku isonga, kuko baticara mu biro, ahubwo bahaguruka bakegera abaturage, babashishikariza kwitabira kwita ku buzima bwabo, bishyura imisanzu ya Mituweli.
Icya kabiri ni ugutegura abaturage. Kuva mu kwezi kwa Mutarama kwa buri mwaka, abaturage batangira kuzigamira mu bimina, mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga bagatangira kurasa ku ntego, ari byo kugabana, umwaka wa Mituweli ugatangira abenshi bamaze kwishyura umusanzu wayo.
Hategekimana Theogene, akomeza avuga ko hakiri abaturage bafite imyumvire ikiri hasi, bavuga k obo batarwara bigatuma batitabira iyo gahunda yo gutanga imisanzu ya Mituweli.
Atangaza ko abo ari bo bibanzweho muri iyi minsi mu bukangurambaga.
Utundi turere twazamutse cyane ni Gatsibo; Gasabo; Rusizi na Nyarugenge yavuye mu turere dutandatu twa nyuma, natwo tumaze kwigira imbere.
Hari n’utundi ariko twasubiye inyuma nka Gicumbi, yavuye mu turere dutanu twa mbere, ndetse ubu iri inyuma ya Rwamagana iri ku mwanya wa gatandatu.
Twifuje kuvugana na Visi Meya w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Benihirwe Charlotte, dusanga telefoni ye itari ku murongo, ariko tuzakomeza kugerageza kumushakisha, tugamije kumenya impamvu aka karere kasubiye inyuma.
Igitera utu turere kugenda biguruntege, biragoye keretse umuntu yegereye abayobozi bo nzego z’ibanze bo bahorana n’abaturage bakamenya ingorane zihari, ariko iyo izo nzego zishyize mo imbaraga cyane cyane ku rwego rw’umudugudu akenshi birazamuka.
Kicukiro iri ku isonga mu Umujyi wa Kigali
Ku rutonde rwo kuwa 29 Ukwakira 2017, akarere ka Kicukiro kari ku mwanya wa 10 mu bwitabire bwa Mituweli, ku rwasohotse kuwa 03 Ukuboza 2017 ako karere kari ku mwanya wa gatatu.
Bwana Nzahumunyurwa aremeza ko aka karere kakoze cyane, kuko kuva ku mwanya wa 10 kakagera kuwa gatatu mu kwezi kumwe, kakoze cyane.
Kugira ngo babigereho, bifashisha abafatanyabikorwa bose bakorera mu karere, nk’ibigo bihakorera; abanyamadini n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, bakabasaba gufasha abatarashobora gutanga imisanzu ya Mituweli, bityo nko ku munsi w’umuganda bamwe muri abo bantu bagatangirwa ubwisungane mu kwivuza.
Bwana Nzahumunyurwa arasaba n’utundi turere kwigana kuri Kicukiro, twiga uko twafasha abaturage batwo badafite amikoro ngo bashobore kubona uko batanga imisanzu ya Mituweli.
Arasanga ariko ibyo byagerwaho ari uko habanza gukorwa urutonde nyarwo rw’abana bigaragara ko nta mikoro bafite.
Arasanga kandi bitagenze uko, byabyara ingeso mbi z’uko abantu bajya bategereza ko babanza kubishyurira, ntibashyire ho akabo hagamijwe kubona uko batanga umusanzu wa Mituweli.
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Baingana Emmanuel, atangaza ko uretse gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, irindi banga ari ukumenya abaturage bakoresha Mituweli mu kwivuza, babarura kuri buri mudugudu urugo ruyikoresha, kandi bagakora n’ubukangurambaga bwimbitse.
Twifuje kuvugana n’Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, ntiyadufata kuri telefoni, tunamwohereje ubutumwa bugufi ntiyadusubiza, ariko tuzakomeza kugira ngo tumenye igitera ibanga aka karere gakoresha ritumye kava mu myanya y’inyuma.
Nyaruguru ntiyishimiye kuba inyuma
Urutonde rwo kuwa 03 Ukuboza 2017, rugaragaza ko uturere turi inyuma y’utundi ari Nyaruguru ya nyuma ifite ubwitabire bwa 67,8%; Nyamagabe yo ifite ubwitabire bwa 68,4%; Huye ifite 69,6%; Rutsiro yo igeze kuri 70,3% mu gihe Kamonyi ifite 72,1%.
Umuyobozi w’akarere ka Kanyaruguru wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Kayitesi Colette, atangaza ko icyatumye akarere ka Nyaruguru kaza inyuma ari uko abaturage bibumbiye mu matsinda yo kuzigama, bagomba kurasa ku ntego (kugabana) muri uku kwezi kwa Ukuboza, bagahita batanga imisanzu ya Mituweli.
Aremeza ko bafite icyizere ko mu kwezi gutaha iyi mibare izaba iri hejuru, kuko ubu mu mibare bafite yashyizwe ahagaragara kuwa 11 Ukuboza 2017, akarere ka Nyaruguru gafite ubwitabire bwa 69,75%
Avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwakoranye inama kuwa 11 Ukuboza 2017, n’abanyamabanga nshigwabikorwa b’imirenge, bubasaba gukora iyo bwabaga ngo bashishikarize abaturage bari mu isarura bashobore gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.
Kuba hari impungenge z’uko kurasa ku ntego bigiye kuba mu gihe iminsi ya Noheli n’ubunani yegereje, bityo amafaranga abaturage bagiye kubona bakaba bayakoresha mu kwishimira iminsi mikuru yegereje, Madamu Kayitesi avuga ko basaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gukorana n’abayobozi b’ayo matsinda.
Aragira ati “izo mpungenge natwe turazifite ko turamutse turangaye ayo mafaranga abaturage bayakoresha ibindi bitari kwishyura imisanzu ya Mituweli. Niyo mpamvu dusaba abayobozi b’imirenge kwegera abayobozi b’ayo matsinda bagashishikariza abaturage kwitabira kwishyura Mituweli.”
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyaruguru arasanga mu ntango z’umwaka utaha wa 2018, kubera icyizere bafite cy’uko abaturage bagiye kurasa ku ntego, aka karere kazaba kageze nibura nko 75%.
Twifuje kandi kuganira n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawayezu Prisca atubwira ko ari mu nama.
Gisagara yo ngo ibanga ni ugukorana n’abaturage
Akarere ka Gisagara bivugwa ko kari mu turere tudakize cyane mu Rwanda, nyamara gafite umwanya wa gatanu mu turere 30 tuei mu gihugu.
Umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Clemance Gasengayire arasanga abaturage bitabira ibintu bagize ibyabo.
Avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwegera abaturage bukabaganiriza babamenyesha ko nta kindi bakora atari bazima.
Aragira ati “Twakoze ku buryo buri rugo rugira itsinda rubarizwa mo, noneho tubabwira ko ibintu bashobora gukora, babikora ari uko ari bazima. Umubare munini w’abaturage ubona bararangije kumva ibyiza bya Mituweli.”
Madamu Gasengayire akomeza avuga ko mu bukangurambaga, abaturage bababafasha kuko bamaze kubigira ibyabo.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga kandi ko iyo hari umufatanyabikorwa uje gutangira abaturage Mituweli, baciye ibyo kuyitanga umuturage atayikoreye.
Bityo niba hari umuntu wiyemeje gutangira Mituweli mugenzi we, uwatangiwe Mituweli agomba kugira icyo akorera uwayimutangiye.
Akomeza avuga ko iyo abaturage nk’ijana batangiwe Mituweli ku buntu, ubutaha bibwira ko ubwo bayitangiwe, bazategereza ko bongera kuyitangirwa ntibashyireho akabo ngo bakore bagahora bategereje gufashwa.
Iyo rero ayo mahirwe abonetse, abishyuriwe Mituweli bagira ibikorwa bakora nko kubaka niba hari icyo akarere karimo kubaka cyangwa se bakaba banahingira umuntu utishoboye.
Aragira ati “ikidushyize mu myanya 5 ya mbere mu gihugu, ni uko umuturage amaze kumva kwigomwa no kumenya igikwiye gushyirwa imbere”.
RSSB ifasha uturere kubona imfashamyumvire
Umuyobozi ushinzwe Ubukangurambaga muri RSSB, atangaza ko hakurikijwe itegeko rya Mituweli, ubukangurambaga bushinzwe mbere na mbere inzego z’ibanze. Kuko ari zo zibana n’abaturage buri munsi, kandi zibegereye.
RSSB yo ihabwa n’Itegeko inshingano zo gucunga imikorere ya Mituweli.
Ku bijyanye no gukorana n’uturere mu bukangurambaga, RSSB ikurikirana uko ubwo bukangurambaga bukorwa no gukusanya imibare y’ubwitabire, none ho byaba ngombwa ko uturere twakwitabaza RSSB ngo ibafashe gutanga ubutumwa, ikaba yabafasha bitewe n’aho buba bukenewe.
Ikindi ni ukubageza ho imfashanyigisho, bashobora kwifashisha mu gutanga ubwo butumwa, butegurwa kandi bugasa hose.
Bahabwa kandi ingingo z’ingenzi zigomba kwibandwaho, kugira ngo ubutumwa buzatangwe kimwe mu gihugu hose.
Ku bireba amavuriro adasfite abakozi ba RSSB, Nzahumunyurwa avuga ko icyo kibazo basanzwe bakizi, kandi ko kiri mu nzira zo gukemuka.
Avuga ko icyabiteye ahanini, ari uko mu gihe RSSB yatangiraga gucunga Mituweli, yahawe abakozi bari bahari n’amavuriro bakoranaga nayo icyo gihe, ariko ayo mavuriro adafite abakozi ba RSSB umuntu kurikiranye neza yasanga ari amavuriro yavutse nyuma.
Mbere yaritwaga amavuriro y’ibanze (Health Post cyangwa se Poste de santé).
Ivuriro ry’ibanze riba riri hasi y’ikigo nderabuzima, noneho bitewe n’abantu barigana, akarere gafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima kakarizamura mu ntera, aho kugira ngo ryitwe ivuriro ry’ibanze rikitwa ikigo nderabuzima.
Kuko rero ku ivuriro ry’ibanze nta mukozi wa Mituweli uhaba, aba ku kigo nderabuzima, ibigo nderabuzima bishya (ibyahoze ari amavuriro y’ibanze nyuma akazamurwa mu ntera akagirwa ibigo nderabuzima) nta bakozi ba Mituweli afite.
Ubwo rero iyo ikigo nderabuzima kivutse ari gishya, kiba gikeneye n’umukozi wa Mituweli. Ubu ikiri mo gukorwa ni uko igikorwa cyo gushaka abandi bakozi cyaratangiye kiri mu nzira kandi bigeze kure, habaye kandidatire z’abifuza ako kazi zaratanzwe, mu minsi ya vuba abakozi bazaba babonetse hose, hari n’aho usanga hari umwe kandi hagombye kuba babiri, ibyo byose byatekerejwe ho, hakozwe ibarura ryo kureba ahakenewe abakozi, kubatoranya nibirangira, bazashyirwa mu myanya bajye aho bakenewe.
Bwana Nzahumunyurwa arahamagarira abanyarwanda muri rusange kugira ubwishingizi bw’indwara, kuko zitera zidateguje.
Ubu hashize amezi arindwi umwaka wa Mituweli utangiye.

Gatera Jonathan Umuyobozi Mukuru wa RSSB

Aragira ati “hari abantu bibwira bati ndangije amezi atandatu ntararwara, iyo mituweli ntayo natanga. Oya uzi amezi umaze uri muzima, ariko ntabwo uzi amezi ari imbere icyo aguhishiye. Ntawifuriza undi kurwara ariko birashoboka”.
Avuga ko ubutumwa batanga ari uko bakwishyura imisanzu ya Mituweli kugira ngo hatagira icyago kibaca mu rihumye, kikababuza kuba bakora imishinga yabo uko bayiteganyije.
Arasanga umuco wo kwishyura umusanzu wa Mituweli ukwiye gushinga imizi.
Arakomeza agira ati “ubu turi mu kwezi kwa Ukuboza abantu batangiye gutekereza gusorera ibibanza, abantu batangiye gutekereza kwishyurira abana amafaranga y’ishuri yo mu kwezi kwa mbere, byari bikwiye ko bigeze mu kwezi kwa gatandatu, abantu bavuga bati eh! Mituweli igiye kuza. Kandi ngomba kuyishyura”.
Akomeza avuga ko indwara iramutse ifashe umuntu, atabona uko ajya gukorera amafaranga ngo azishyure ay’ishuri ya ba bana cyangwa yishyure umusoro w’ubutaka, kuko umuntu ashaka mafaranga kuko afite ubuzima.
Arasanga ubuzima bukwiye kua mbere, ibindi bigakurikira ho, kuko iyo bushinganye umuntu akarwara atahera mu rugo.
Mu bakoresha mituweli mu kwivuza, abamaze gutanga umusanzu wayo ni 78,6%, kandi mu mwaka wa Mituweli ushize, 84,3% nibo batanze umusanzu wa Mituweli.
Bwana Nzahumunyurwa arasaba abanyarwanda kudategereza ejo.
Arasanga niba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukomeje gushyira mo imbaraga mu gukangurira abaturage kwitabira kwishyura mituweli umwaka warangira bigeze hejuru ya 86%.
Bimenyimana Jérémie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top