Amakuru

Umuryango Hope and Homes for Children (HHC) inararibonye mu gukura abana mu bigo by’impfubyi bakarererwa mu miryango

Umuryango   Hope   and   home   for   chldren   ni   umuryango   mpuzamahanga uharanira   ko   abana   bose  bagira amahirwe yo kurererwa mu  muryango, ukaba ufite inararibonye    mu gukura abana mu bigo by’impfubyi bakarererwa mu miryango  bagahabwa urukundo n’uburere bukwiye.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Hope and Homes for Children mu Rwanda, Madamu Karangwa Vidivi Immaculée, avuga ko uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa  2002 aho wafashaga by’umwihariko  ingo z’abana birera,  naho muri 2010,  nibwo   yatangiye  ugatangirakunganira  MIGEPROF   muri  gahunda   yo   gufasha abana   baba   mu   bigo   by’imfubyi   gusubirana   uburenganzira   bwo   kurererwa   mu muryango.  gufasha Leta y’u Rwanda kureba uko gahunda yitwa Tubarere (Abana) mu muryango yatangira gushyirwa mu bikorwa.

Agira ati,” Ishyirwa mu bikorwa by’iyi gahunda  gerageza rya mbere  ryakorewe  bwa mbere ku kigo cya Mpore PEFA cyabaga mu karere ka Kicukiro abana bose barimo babonewe imiryango ariko  aho uwanyuma yasohotse kiza gufunga muri 2012. Gusa mu

mwaka wa 2013 ni bwo ku bufatanye na Komisiyo  y’Igihugu ishinzwe abana (NCC),

UNICEFhatangiye ishyirwa mu bikorwa ryimbitse rya gahunda yiswe Tubarerere mu muryango hagamijwe guha abana bose uburenganzira bwo kurererwa mu muryango, ikaba yarashyizweho nyuma y’icyifuzo cyaturutse mu namay’igihugu y’abana yabaye tariki ya 4 Mutarama 2002”

Akomeza avuga ko  Hope   and homes  for children by’umwihariko ikorera  mu turere twa Kicukiro, Nyarugenge, Gasabo,Rusizi, Rubavu, Karongi, Gatsibo na

Bugesera.  Ibi bikorwa bikaba biri muri gahunda yo gufatanya na Leta  mu cyerekezo  cyayo cyo  gukura abana bose mu bigo by’impfubyi bakarererwa mu miryango.

Umuryango Hope and  Homes for Children,  children ugira uruhare  ubaha urukundo n’uburere bukwiye,mu gushakira abana  imiryango bakomokamo no kubafasha gusubirana,gushaka gushishikarizano gutegura  imiryango ya ba Malayika Mulinzi bagahabwa ubumenyi bwa ngombwa kugira ngo bakire  abana bazaturuka mu bigo by’impfubyi cyangwa abatereranwa hirya no  hino n’ababyeyi gito, gushyiraho amarerero kugira ngo afashe ababyeyi bafite  ubushobozi buke kubona aho abana birirwa bigatuma  abana bitabwaho mu gihe  ababyeyi babo baba bagiye mu mirimo itandukanye yo gutunga ingo zabo,  gahunda yo gufasha imiryango ngo idatandukana n’abana mu rwego rwo gukumira ko abana  batereranwa  bigakorwa hatoranwa imiryango n’uduce  bigaragara ko hatuye ababyeyi  bashobora gutererana abana, umuryango Hope bagafashwa ukabafasha  kwiyubaka  nk’imiryango maze bakagumana n’abana babo bakanabitaho neza.

Karangwa Vidivi Immaculée, yongeraho ko ibyo  byose bikorwa habanje guhugura abagize  komite zishinzwe kurengera uburenganzira bw’umwana ku rwego rw’Akarere n’umurenge ku bufatanye n’inzego za Leta. Gutyo  nk’umuryango ufite  ubunararibonye (inzobere)  mu bikorwa byo gukura abana mu bigo by’impfubyi bakarererwa mu  miryango, Hope and homes for children,  ibaha urukundo n’uburere bukwiye,utanga  ubufasha mu gihugu hose aho abana bagiye baturuka mu bigo  bitandukanye.K’ubufatanye na Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana na UNICEF, Hope and Homes for Children itanga amahugurwa ku bakozi bashizwe gushyira mu bikorwa  gahunda ya Tubarerere Mu Muryango.Iyi gahunda iragenda neza kuko abana benshi  bamaze kubonerwa imiryango.

Mu mvugo ye, ati, “Kugeza ubu  bamwe mu bana  bari bari mu bigo  14 mu gihugu hose bakaba baramaze kubona imiryango ibakira kandi bakaba bameze neza. Ibyo bigo ni Fashumwana,  Gisimba memorial Centre, Home of Hope, Mere du Verbe, Cite  de  la misericorde Niboye, Cite de misericorde Gahanga, Mpore PEFA na Sinapisi  Kigarama muri Kicukiro  byo muri Kigali.  Orphelinat Noel de Nyundo (Rubavu), Ikigo Village d’Orphelins Ineza (Karongi),Orphelinat Adventististe de Gakoni, Orphelinat St Joseph de Muhura, Home of Mercy by’i Gatsibo, Cite de la Misercode  Rusayo (Rusizi) bamaze kubona imiryango ibakira.”

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top