Amakuru

Nyagatare : Aborozi bashimye ko Komisiyo yo kwihaza mu biribwa yakemuye ikibazo cy’igiciro cy’amata

Mu nama na Komisiyo yashyiriweho kwihaza mu biribwa ku rwego rw’Igihugu, iyobowe na Gen. Fred Ibingira, aborozi bagaragaje ko bishimiye ko igiciro cy’amata kiva ku mafaranga 200 kuri litiro kigashyirwa kuri 220 kuri litiro.

Ubusanzwe aborozi bagezaga amata ku ikusanyirizo bakayagurirwa n’uruganda rw’Inyange Industries ku giciro cya 200 kuri litiro, bagatahana amafaranga 169 kuri litiro andi agasigara kugira ngo akomeze gukora ibikorwa by’ikusanyirizo birimo kuyicunga, kuyisana no kuyikorera isuku ariko hamwe n’amafaranga ashyirwa mu kigega cy’ingoboka aborozi bashyizeho.

Guhera tariki ya 1 Gashyantare 2018 aborozi bazajya bagurirwa amata ku mafaranga 220 kuri litiro batware 200 andi azigamirwe imicungire y’amakusanyirizo n’amakoperative bahuriramo mu gihe imicungire yayo itazongera gukorwa n’uruganda Inyange Industries, ruzasigarana kugura umukamo no gukomeza kubagira inama, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku cyateza imbere ubworozi.

Aborozi kandi bishimiye ko inkunga ya leta izwi nka “Nkunganire” yashyizwe no mu bworozi, ubu amakoperative y’aboroza akaba azajya aterwa inkunga ya 80% by’ikiguzi cy’imishinga igamije guteza imbere ubworozi.

Uretse ibi, aborozi bagiriwe inama yo gushyiraho ubuyobozi buhamye bushobora guteza imbere amakoperative y’aborozi kandi bagakora ubworozi bw’umwuga bakiteza imbere.

Umuyobozi wa Komisiyo yo kwihaza mu biribwa, Gen. Fred Ibingira kandi yamaze impungenge aborozi bafite ikibazo cy’amata yagarurwaga nyuma yo kwangwa n’uruganda, ababwira ko uretse ko hari ubundi buryo aya mata yabagirira akamaro bagomba no kwita ku isuku y’amata bakama n’uburyo bayakamamo.

Mu bindi aba borozi bishimiye ni uko bemerewe amasoko y’inka azatangira mu cyumweru gitaha mu gihe nta handi indwara y’uburenge, yari yarateye guhagarara kw’amasoko y’inka, yakongera kugaragara bagirwa ina yo gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu gukumira no kwirinda gukwirakwiza iyi ndwara.

Mu karere ka Nyagatare habarurwa inzuri zigera kuri 7,520 aborozi bakaba bagirwa inama yo kubyaza umusaruro izi nzuri kugira ngo n’umukamo wiyongere. Kuri ubu litiro 55,000 ku munsi ni zo zakirwa ku makusanyirizo y’amata ukuyemo anyobwa n’acururizwa hanze y’amakusanyirizo.

 Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top