Amakuru

Gicumbi : Barasabwa kwitabira siporo izwi nka Car Free Day

Mu mwaka ushize wa 2017, mu Karere ka Gicumbi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ,Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere yatangije ku mugararagaro Siporo ikorwa abayitabiriye bagenda n’amaguru ahantu harehare izwi nka “Car Free Day”.

Abanyagicumbi muiri siporo

Iyi siporo yatangiriye muri Santeri y’ubucuruzi ya kageyo isorezwa kuri sitade ya Gicumbi ahari km 9 na bamwe mu Bajayanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Abahagariye Inzego z’umutekano Ingabo na Polisi zikorera mu Karere ka Gicumbi, abahagarariye ibigo binyuranye bikorera mu Karere ka gicumbi, abikorera hamwe n’abaturage bo mu mirenge ya Byumba, Kageyo na Rukomo.

Hasozwa  iyi siporo, hakozwe  imyitozo ngororamubiri inyuranye, kwipimisha ko ibiro umuntu afite bijyanye n’uburebure bwe (BMI) bitewe n’imirire umuntu aba afite, kwipimisha diyabeti n’izindi ndwara  hanatagwa  ibiganiro biganisha ku kamaro ko gukora siporo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvénal, ashimira abaturage  bitabiriye iyisiporo abaasaba avuga ko kumenya ko ari inyungu kuri bo kuyitabira badahaswe,  ashimira amatsinda anyuranye akora siporo mu gitondo cyangwa nimugoroba ndetse na weekend asaba abataritabira aya matsinda ya siporo kwihutira kuyajyamo.

Guverineri Gatabazi, ashimira abanyagicumbi bitabiriye iyi siporo,  abasaba ko  igomba kujya ikorwa buri kwezi kandi buri karere kagashyiraho umunsi wako, akarere ka Gicumbi kakazajya kayikora kuwa gatandatu wa 2 wa buri kwezi nk’uko byatangajwe na Benihirwe  Charlotte Umuyobozi w’Akarere  ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net,

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top