Amakuru

Gakenke : Abadepite bagiriye uruzinduko mu karere ka Gakenke

Itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bagera 18 bari kumwe  n’abakozi 10 bakorera mu Nteko Ishinga Amategeko bagiriye uruzinduko mu Karere ka Gakenke baganira n’Ubuyobozi bw’ako Karere ndetse n’abaturage  hagamijwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga iteganyijwe mu Ngengo y’Imari n’Imihigo ya 2017-2018, kumenya uko abaturage bita ku isuku n’imirire myiza n’uko bagira uruhare muri gahunda zibagenerwa, kumenya uko gahunda y’imiturire iboneye ishyirwa mu bikorwa no gukurikirana uko imyanzuro y’Inteko Rusange yagiye ishyirwa mu bikorwa.

Nzamwita Deo, Meya wa Gakenke, uhagaze

Nyirarukundo Ignatienne, wari ayaboye  iri itsinda ry’Abadepite, avuga ko   uruzinduko rw’iminsi 5 bari bagamije  bagamje kureba uko gahunda za Leta ikorana n’abaturage zibegerezwa, kureba umusaruro zitanga, kureba ibikorwa bijyanye n’imibereho y’abaturage uko byagiye bifatirwa ingamba mu bihe bitandukanye byahise.

Agira ati,” hari  ikijyanye no kugira uruhare mu bibakorerwa kuko hari ibigenda bitera intambwe, hari ibijyanye n’isuku muri rusange aho bigaragara ko isuku ku bantu bakuru ibageraho ariko abana usanga itari yaberaho cyane.”

Akomeza  avuga  ko bari no kureba ibijyanye n’imirire ko hagomba kubaho gahunda yo kwihaza mu biribwa ndetse banaganiriye ku bijyanye n’imiturire.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke,  Nzamwita Deogratias. Avuga ko  abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa binyuze muri gahunda zitandukanye, haba mu kubaka ibikorwaremezo hifashishijwe umuganda, kugira uruhare mu gutoranya abagenerwabikorwa ba gahunda ya girinka,Vup no gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe, kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze n’ibindi.

Agira ati, “kandi  uyu mwaka wa 2017/2018 mu Karere ka Gakenke hari hateganyijwe gutuza ingo 190 zivanwe mu manegeka n’ingo 810 zivanwe ahatatanye, Ni ukuvuga ko Akarere kageze ku kigero cya 73.3% aho twahuje abatishoboye bagurirwa ibibanza, abahuye n’ibiza bahawe amabati.”

Akomeza avuga ko abaturage bakangurirwa kwita ku mirire myiza bategura kandi barya indyo yuzuye.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top