Amakuru

Amatunda, imbuto zifasha mu mikorere myiza y’umubiri

Amatunda (passion fruit cg granadilla) agira amazina atandukanye bitewe n’akarere; bamwe bayita intababara, abandi bakayita maracuja, n’ayandi. Afite akamaro n’ibitunga umubiri bitandukanye bituma yitabazwa cyane mu mikorere myiza y’umubiri no kurinda indwara zitandukanye.

Itunda rimwe ringana na garama 100 ni isoko y’intungamubiri zitandukanye harimo; antioxydants, vitamin zitandukanye nka A, C, na za B, imyunyungugu na fibres nyinshi. Ingano y’izi ntungamubiri mu itunda rimwe iri hejuru cyane , bituma iba rumwe mu mbuto z’ingenzi.

Akamaro k’amatunda ku mubiri
Uru rubuto rufatiye runini ubudahangarwa bw’umubiri, bitewe nuko amatunda akize kuri vitamin C, beta-carotene na cryptoxanthin ibi byose bikaba byongerera ingufu abasirikare b’umubiri bikanongera umubare wabo. Iyo uriye garama 100 zayo uba winjije 100% bya vitamin C umubiri wawe ucyenera ku munsi.

Habonekamo vitamin A iyi ikaba izwiho kurinda umubiri kanseri zinyuranye cyane cyane kanseri y’ibihaha no mu kanwa. Si ibyo gusa kuko iyi vitamin ni ingenzi mu buzima bw’amaso kuko irinda ubuhumyi cyane cyane kutareba neza iyo bwije.

Uru rubuto rukize kuri fibre, zizwiho gutuma ibyo twariye bigogorwa neza bikanafasha mu kwituma neza. 98% z’ibyo umubiri wawe uba ucyeneye ku munsi wabibona ugiye ufata garama 100 z’amatunda. Ibi bizakurinda impatwe (constipation), ndetse bifashe mu gusohora imyanda mu mubiri.

Amatunda akize kuri potasiyumu, ahubwo akagira sodium hafi ya ntayo. Ibi bituma aba imbuto z’ingenzi mu kurinda umuvuduko udasanzwe w’amaraso no gukora nabi k’umutima. Si ibyo gusa kuko potasiyumu ituma umubiri ubasha gukoresha kalisiyumu iwurimo.

Nubwo kugirango ibyo turya biryohe dukenera umunyu (ariwo sodium), si byiza kurya mwinshi. ahubwo kurenza maracuja ku byo wariye bizafasha umubiri gukoresha sodiyumu ucyeneye, idakenewe isohoke mu nkari.

Amatunda afite 20% by’ubutare (fer/iron) umubiri ukeneye. Ibi bituma afasha mu kurwanya kuzungera no kubura amaraso, kuko byongera hemoglobin amaraso acyeneye. By’umwihariko ni ingenzi ku bagore batwite n’abonsa kuko baba bacyeneye ibitunga abantu 2. Si ibyo gusa kuko uretse ubutare, anakize kuri manyeziyumu, umuringa (copper/cuivre), na fosifore (phosphore). Ibi byose bifasha mu gukomera kw’amagufa no kuringaniza imyunyu-ngugu umubiri wacu ukeneye. Bizakurinda rero kuribwa n’amagufa, kubyimbirwa, kurwara goute na rubagimpande.

Amatunda arinda ikibazo cyo gusinzira nabi no kubura ibitotsi. Arimo harman, iba mu bwoko bw’ibinyabutabire byitwa alkaloid, ikaba izwiho gutera ibitotsi. Rero mu gihe wumva wabuze ibitotsi, ufite stress, udatuje, mbere yo kuryama banza urye itunda 1, ubundi urebe ngo urasinzira neza.

Ubushakashatsi buheruka bwerekana ko ifasha mu kurwanya indwara z’ubuhumekero na asima. Igishishwa cy’amatunda ntukagite. Kataguramo uduce duto duto ucanire mu mazi ubundi uhe umurwayi w’inkorora na asima. Bizafungura mu mazuru no mu gatuza ubundi babashe guhumeka neza. Ibi biterwa nuko iriya vitamin C ifasha umubiri guhangana na histamines arizo soko yo kuzahazwa na asima.

Cyakora abaanga bavuga ko kubera harimo amasukari anyuranye, ku barwayi ba diyabete si byiza kurya amatunda cyane

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top