Amakuru

Munini : Bakomeje kwishimira ivuriro bahawe

Abaturage bo mu Kagari ka Munini, murenge wa Rwimbogo , Akarere ka Gatsibo bakomeje kwishimira ivuriro bubakiwe  mu kagari ka Munini.

Iri vuriro barihawe ubwo bari bamaze umwaka batanze ibyifuzo byabo ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2016 ubwo bagaragazaga  ibyo bifuza ko bazakorerwa.

Ivuriro rya Munini

Mu itangira ry’umwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 abaturage b’Akarere ka Gatsibo bagiye bagaragaza ibyo bifuza ko bazakorerwa n’ubuyobozi binyuze mu igenamigambi ryakozwe kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku karere,ari nabwo bifuje ko bahabwa ivuriro mu kagari ka Munini mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwashyikirije ivuriro (poste de santé) abaturage b’umurenge wa Rwimbogo, akagari ka Munini basabwa  abaturage kuribungabunga neza kugira ngo rizarambe kandi ribagirire akamaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo Niyonziza Felecie , avuga ko   abaturage batarahabwa iri vuriro,bakoraga urugendo rwa kilometero zirenga icumi.

Ati”turabasaba kubungabunga iri vuriro ,mwibuke urugendo mwakoraga mujya kwivuza”.

Abaturage  b’umurenge wa Rwimbogo bashimangira  ko bazakomeza gufatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere mu iterambere ryako.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top