Amakuru

Guhanga umurimo ntibisaba igishoro mbere bisaba icyizere

Prof. Dr. Rwigamba Balinda arahamagarira abarangije muri Kaminuza yigenga ya Kigali guhanga umurimo, aho kwibwira ko nta gishoro bikababuza amahirwe yo kwiteza imbere.

Kaminuza yigenga ya Kigali ULK (Universite libre de Kigali) ikigo cya Kigali, imaze gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri bayirangije mo kuwa 08 Ukuboza 2017. Perezida wayo Prof. Dr. Rwigamba Balinda, arasanga icy’ingenzi kugira ngo umuntu agere ku iterambere atari igishoro ahubwo ari ukugira icyizere.

Abanyeshuri ni 1039, barangije muri ULK, mu mashami atandukanye iyo Kaminuza yigisha.  Muri abo 147 barangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza yigenga ya Kigali Dr. Ezeckiel Sekibibi, arahamagarira abagore kwitabira kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), kuko umubare ukiri muto umuntu agereranyije n’umubare wa basaza babo.

Mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza, abagore 61,3% n’abagabo 38,7% nibo, biragaragaza ko umubare w’abagore uba uri hejuru mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza, mu gihe iyo bigeze mu cyiciro cya gatatu, imibare isubira hasi, abagabo barangiza icyo cyiciro bakaba 64,6% mu gihe abagore bo ari 35,5%.

Akomeza avuga ko Kaminuza yigenga ya Kigali muri uyu mwaka yakiriye abanyeshuri benshi baturutse  mu bihugu byinshi byo ku isi, birimo na Canada.

Akomeza avuga ko aho bagenda hose bashimirwa n’abayobora ibigo byaba ibya Leta n’iby’abikorera, ko babaha bakozi  bakunda umurimo kandi bagendera ku ndangagaciro.

Kugeza ubu ULK imaze gutanga ku isoko ry’umurimo abantu 30. 993.

Perezida wa Kaminuza yigenga ya Kigali ari nawe wayishinze, arasaba abantu kurangwa n’urukundo, kandi mu byo bakora byose bakaba abagaragu b’Imana ariko bakaba n’abagaragu b’abandi, kuko iby’umuntu akora abikora agamije kwiteza imbere, ariko kandi anateza imbere abandi.

Akomeza avuga ko umuntu agira abakoresha batatu: uwa mbere ni Imana uwa kabiri  ni umutimanama we uwa gatatu ni umukoresha we.

Ntawe ukwiye gutinya igishoro

Prof. Dr. Rwigamba agira inama abahawe impamyabumenyi kwirinda gushaka akazi, ahubwo bagomba guhanga imirimo.

Arasanga nta bakwiye kuvuga ko bafite ubwoba bw’igishoro kuko atari cyo kiza imbere, ahubwo hari ibindi bigomba gukorwa nko gushakisha amakuru haba ku turere cyangwa ku mirenge; kandi bakamenya ko bagomba kuragiza Imana uwo mushinga we.

Aragira ati “guhanga umurimo uri wenyine ntibyakoroha, ariko kuwuhanga muri itsinda ry’abantu nka barindwi, mukaka ingwate nto, mugatangira gahoro, igishoro kiza ku mwanya wa kane.”

Akomeza avuga ko abashaka guhanga umurimo bakwiye kwisunga ibigo bitanga ingwate nka BDF; BDS; Kora wigire;….

Prof. Dr. Rwigamba arasaba abantu bamaze kugera mu kazi kugira urukundo rukunda abantu, babagira inama nziza kandi babihanganira, kuko kwizera no kwihangana ari impanga.

Prof. Dr. Rwigamba Balinda

Arabasaba gukunda Imana kandi bagakunda igihugu cyabo.

Ikindi ni uko bagomba kugira ibitekerezo byiza bitsinda ibibazo, n’inzitizi zo mu buzima.

 

 

Abarangije Kaminuza muri ULK biteguye guhanga imirimo

Mu ijambo rya Sebahire Desire uhagarariye abandi, yemeza ko abanyshuri barangije Kaminuza muri ULK batagiye kwandika amabaruwa asaba akazi, ahubwo ko bagiye guhanga imirimo, bagamije kuba ingirakamaro, haba kuri bo ubwabo; imiryango; igihugu cyabo; umugabane wa Afurika ndetse n’isi muri rusange.

Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard nawe urangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, arasaba abarangiza Kaminuza kudategereza imirimo bazahabwa na Leta, ahubwo akabakangurira kwihangira iyabo.

Aragira ati “ibyo nkorera Leta ntibijyanye n’ibyo nize, ariko abize bamwe bake bazakorera Leta kuko Leta ariyo igira imirimo mike hagereranyijwe n’iy’abikorera, natanga inama ko icyo umuntu afite yagiheraho n’ubumenyi ahawe, agatangira gushyira imbbaraga mu kwikorera mu gihe Leta itaramurambagiza, kuko birashoboka amashuri aduha imbaraga zo gutekereza cyane tukaba twakora, n’ubwo tuvuga ko nta gishoro.”

Arasaba bagenzi be barangije kwiga ko batekereza ibishobora gutuma barambagiza abandi bakabaha akazi.

Bwana Bamporiki akomeza yemeza ko we atagiye guhagarara, agiye gukomeza kwiga, agamije kugirira abanyarwanda umumaro mu buzima bwe.

Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu Edouard Bamporiki

Atangaza kandi ko agiye gushaka impamyabumenyi y’ikirenga.

Avuga ko yifuza gushaka PhD ariko akora ubushakashatsi ku mitekerereze y’abajenosideri, ihura n’ibyo yize, mu  mategeko mpuzamahanga aho biga na jenoside.

Aragira ati “nkifuza rero ko inshingano nizitambera imbogamizi nakora PhD, nshukumbura ibirebana n’imitekerereze y’abantu bakora jenoside.”

Prof. Kalisa Mbanda Umuyobozi wa Kaminuza yigenga ya Kigali (Chancellor), avuga  ko impamyabumenyi abarangije muri ULK bahawe,  ari ikimenyetso cy’ubumenyi, ubuhanga n’imyitwarire myiza.

Arabasaba kuyikoresha bateza igihugu cya babyaye imbere.

Aragira ati “Abababanjirije bari kubaka u Rwanda bashyira imbaraga mu iterambere ry’u Rwanda. Namwe rero nk’uko mwabitojwe muzabe intangarugero igihe cyose n’aho mujya hose haba mu Rwanda no mu mahanga.”

akomeza agira ati “impamyabumenyi muhawe ni ikimenyetso cy’ubuhanga n’imyifatire myiza mwagaragaje mu ishuri.”

Sebahire arasaba ubuyobozi bwa Kamunuza yigenga ya Kigali gukora iyo bwabaga bagatangiza n’icyiciro cya PhD, kuko ubu hakiri imvune zo kujya kuyishakira mu mahanga.

Bimenyimana J.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top