Amakuru

Gatsibo : Irondo ry’umwuga rigiye kuba igisubizo cy’ikibazo cy’ubujura.

Tariki ya 7 UUkuboza 2017, Inama y’umutekano yaguye y’Akarere yateranye iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard.

Bshishikajwe n’ikibazo cy’umutekano

Iyi nama yari igamije kureber ahamwe uko umutekano wifashe mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo.

Umuyobozi wa Police mu karere ka Gatsibo Supt Eric Kabera,agaragarizaabari mu nama ibyaha byakunze kugaragara mu karere kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa cumi nakumwe 2017.

Bimwe mu byaha byagaragajwe birimo gufata abana b’abakobwa ku ngufu,ubujura no kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge.

Mu rwego rwo kwirinda ibyaha bikorerwa mu karere, inama y’umutekano yaguye yanzuye ko hagiye gushyirwaho irondo ry’umwuga ku rwego rw’umudugudu rikaba igisubizo cy’ibyaha by’ubujura n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Iyi nama yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere,Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Nyagatare,Gatsibo,Kayonza na Rwamagana Col Albert Rugambwa,Umuyobozi wa Police mu karere,umuyobozi w’inkeragutabara mu karere,abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge,abayobozi ba police mirenge n’abayobozi ba Dasso ku rwego rw’imirenge.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top