Amakuru

Ruhango : VTC-Ruhango , kimwe bisubizo by’abifuza kwihangira umurimo no guha akazi abandi

Tariki ya 5 Ukuboza 2017, Ishuri rya Ruhango  ishuri ry’imyuga  rizwi cyane ryitwa Vocation Training Center ryigisha abanyeshuri amasomo ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro, ryatanze impamyabumenyi  ku baharangije bagera kuri 300.

Umuyobozi  wa VTC-Ruhango, Bimenyimana Alphonse, avuga ko iri shuri ryashinzwe na Koperative izwi nka COTELRU (coopérative des  Techniciens en Electronique de Ruhango), bakaba batanga amasomo atandukanye  arimo gukora  amateleviziyo akorwa mu bikoresho  byashaje kandi bikavamo ama televiziyo meza  akunzwe n’abaturage, n’ibindi bikorwa by’ubukorikori  nko gusudira (soudure),  gukanika imodoka   no kuzitwara (mécanique automobile )  n’ibindi.

Bimenyimana Alphonse, Umuyobozi wa VTC-Ruhango

Agira ati,” iri shuri ryashyizweho hagamijwe gushyigikira gahunda y’igihug cy’u Rwanda  yo guhanga imirimo hagamijwe  gushishikariza urubyiruko cyane cyane abarangije amashuri kwihangira imirimo bagakora udushya  binyuze mu masomo y’ubumenyingigo  bahabwa  muri VTC-Ruhango bagashobora kwibeshaho kandi bagaha n’akazi abandi baturage.”

Akomeza avuga ko abarangije muri VTC Ruhango, bafashe umwanzu  wo gutinyuka bakihangira imirimo kuko ntacyo badashoboye gukora.

Meya Mbabazi F.Xavier wa Ruhango na Munezero wa WDA batanga impamyabushobozi

Ibi byemezwa n’umwe mu barangije muri iri iki kigo,M.Odille, uvuga ko ubumenyingiro  yakuye muri VTC-Ruhango, bwatumye atinyuka  ashinga ateliye (Atelier) mu mujyi wa Musanze, ubu akaba akorera amafaranga ibihumbi 35 ku munsi  akaba  ageze ku rwego rwo gutanga akazi.

Munezero Didier wa WDA

Ubwo iri shuri rya VTC-Ruhango ryatangaga impamyabushobozi ku banyeshuri  barangije icyiciro cyo kwiga imyuga n’ubukorikori binyuranye bamuritse umushinga wo gukora indege ya kajugujuugu  iyi ndege bakavuga ko  imirimo yo kuyikora igeze kuri 60% kugira ngo ibe yabasha gukora neza.

Na nanone kandi, ubumenyi bahawe bwatumye babasha gukora Televiziyo bakuye muri mudasobwa bakaba bamaze gukora n’icyuma gifite ububasha bwo guturaga imishwi y’inkoko  (incubateur )   ku munsi.

Bimenyimana Alphonse, Umuyobozi wa VTC-Ruhango, avuga ko ibi byaje byiyongera  kubyo bakoze ubushize, aho bashoboye gukora imodoka ikoze mu biti bigatuma bahabwa igikombe mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda-Expo), bigatuma batinyuka bakaboma ko ntacyo batashobora.

Iri shuri rya Ruhango VTC ryatangiye gukora muri 2013 riza guhabwa ibyangombwa byemewe n’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro WDA.

Ngiyo Kajugujugu, iriho ikorwa na VTC-Ruhango

Kugeza ubu, abakuze n’urubyiruko bagera kuri 300 bakaba bamaze kuharangiza.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko icyo bakeneye cyane ari ugushyigikirwa n’abanyarwanda ndetse na Leta .

Bimenyimana Alphonse, nk;umuyobozi wa VTC-Ruhango, asaba urubyiruko n’abakuze kugana VTC Ruhango bafite ubushake n’imbaraga  byo kugira ubumenyi kugirango bakore  ibikorwa bibyara amafaranga kandi bagaha akazi n’abandi.

Televiziyo zikorwa mu byuma byo biro bishaje, zikunzwe na benshi

Agira ati, “Nifuza ko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zakwegera urubyiruko zikarukangurira  kugana VTC bagashobora kurwanya ubushomeri bihangira imirimo gutyo VTC  zigafasha gushyira mu bikorwa imihigo ya Leta kandi izi nzego zigafasha  mu guhuza VTC n’amasoko atangwa mu bijyanye n’ubumenyingiro kugirango zishobore gutera imbere.”

Abahawe impamyabushobozi

Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’izindi nzego muri WDA,  Munezero Didier, avuga ko kumenyereza abanyarwanda  cyane yane urubyriruko  guhanga udushya bikwiye kuba umuco.

Agira ati, “ hari bamwe mu banyeshuri bibwira ko guhanga udushya bikorwa n’abanyamahanga gusa , abashidikanya bamenye  ko byose bishoboka, kuko ingufu Leta ishora mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro  zitangiye gutanga umusaruro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi  F. Xavier, ashima intambwe VTC Ruhango imaze kugeraho mu gutanga ubumenyi bugezweho hagamijwe ko ubushomeri bwagabanuka cyane cyane mu rubyiruko, agasaba abanyarwanda kugana VTC kugorango biteze imbere bahanga udushya.

Agira ati, “Tuzagumya gufatanya harebwa ibyashoboka kugirango VTC Ruhango ikomeze  izamuke kuko ibyo ikora bihesha igihugu ishema kandi abayirangijemo bagahanga imirimo ituma baha akazi abandi.”

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top