Amakuru

Kuboneza urubyaro byibazwaho n’abatari bake

Benshi mu bagore cyangwa abagabo cyangwa  bakunze kwibaza ku kibazo cyo kuboneza urubyaro cyangwa bakibaza abaganga abaganga mbere cyangwa mu gihe bari muri gahunda zo kuboneza urubyaro.

Abahanga bavuga ko  kuboneza urubyaro ari ugukoresha uburyo butandukanye bubuza umugoregusama kugirango hagati y’umwana n’umukurikira hacemo igihe runaka wifuza, cyangwa uhagarike kubyara.

Uburyo bukoreshwa mu kuringaniza urubyaro burimo ibice bibiri by’ingenzi; Aribyo kudakoresha imisemburo n’uburyo bukoresha imisemburo

Uburyo budakoresha imisemburo, ni uburyo butuma intanga z’umugabo ntaho zihurira ni z’umugore. Hakabamo  uburyo bwa kamere, bivuze ko nta kindi kintu cyifashishwa hakabamo n’uburyo bwa bariyeri, ni ukuvuga gukora uko ushoboye intanga ntizihure. Agakingirizo kaba ak’umugabo cyangwa ak’umugore, ibinini cyangwa amavuta byica intanga z’umugabo amaze gusohora byitwa s siperimiside ibi bikaba ari  binini cyangwa ayo mavuta bishyirwa mu gitsina cy’umugore mbere byibuze y’iminota icumi ngo imibonano ikorwe.

Hari agapira gashyirwa mu mura gakozwe mu muringa (IUD) gusa turi amoko abiri hariho n’agakoresha imisemburo,kwiyakana (umugabo asohorera hanze) urunigi cyangwa kubara ukwezi k’umugore, kimwe no kureba ubushyuhe bw’umugore uko buhinduka cyangwa uko ururenda rwo mu gitsina rumeze. Ubu buryo bwitwa ubwa kamere (naturel) butuma imibonano ikorwa mu gihe kitari icy’uburumbuke gusa, aho intangangore iba itarakura ku buryo habaho gusama.

Hari kandi kwifungisha burundu haba ku mugabo cyangwa ku mugore

Ubu buryo bwose , uretse  ubwa nyuma bwo gufunga burundu, ubundi bwose iyo ubuhagaritse urongera ugasama iyo umunsi w’uburumbuke ugeze kandi nta ngaruka bigira ku mubiri kuko nta misemburo bukoresha.

Gukoresha imisemburo

Uburyo bukoresha imisemburo nibwo  abenshi bafiteho ikibazo  Ibinini, binyobwa kimwe buri munsi ku masaha adahinduka. Bikaba birimo amoko abiri, ibinyobwa n’abagore bonsa abana batarageza ku mezi 6, bikaba birimo umusemburo w’ubwoko bumwe bizwi nka microlut ndetse n’ibinyobwa n’abagore batonsa cyangwa bonsa abana barengeje amezi 6 bizwi nka microgynon.

Ibinini byo kwitabara bwangu, binyobwa hatarashira amasaha 72 ukoze imibonano idakingiye kandi ukaba uri mu gihe cyo kuba wasama. Gishobora kuba ari ikinini kimwe cyangwa ibinini bibiri, gusa byose bikora kimwe kandi binywebwa icyarimwe.

Inshinge batera buri mezi atatu cyangwa buri mezi abiri, bitewe n’ubwoko baguhitiyemo, agapira bashyira mu mura, karimo imisemburo kazwi nka Mirena,agapira bacengeza munsi y’uruhu ku kuboko mu kizigira, kazwi nka Norplant cyangwa Jadelle.

Ubu buryo bwose iyo ubuhagaritse, kugirango wongere gusama biterwa n’imisemburo imaze kukugeramo ukuntu ingana kuko ntiwasama itaragushiramo. Gusa  ku binini niho bisaba igihe gito, naho ku gapira ko mu kuboko niho bishobora gutinda, ukaba wanakeka ko utazongera kubyara.

Uburyo bukoresha imisemburo ni uburyo butuma umusemburo ukugiyemo, utuma umubiri w’umugore ubuza intangangore gukura. Ni ukuvuga ko iyo urimo ukoresha ubu buryo nta na rimwe ugira igihe cy’uburumbuke kuko nta ntanga iba iri gukura. Icyo gihe rero nta gusama bibaho.

Iyo ukoresha ibinini, umusemburo uri mu kinini kimwe umara amasaha 24 gusa ukaba utagifite ingufu zo kukurinda gusama niyo mpamvu usabwa guhita wongera kunywa ikindi gutyo gutyo buri munsi ku masaha adahinduka. Gusa iyo wibagiwe umunsi umwe ugomba gufata ibinini 2 ku munsi ukurikiyeho, ariko iyo wibagiwe iminsi irenze 2, ukoresha ubundi buryo nk’agakingirizo kugeza igihe uboneye imihango, ukagaruka ku binini.

Ikinini cyo kwitabara bwangu (pillule du lendemain) cyo gituma iyo wari mu gihe cy’uburumbuke hatabaho ifatishantanga. Gusa iki kinini ntiwemerewe kugikoresha inshuro zirenze ebyiri mu kwezi.

Ni kimwe no ku nshinge, naho buri mezi 3 cyangwa 2 umuti uba nta ngufu ugifite bigasaba guterwa urushinge rundi, gutyo gutyo.

Agapira ko mu kuboko nako bitewe n’umubare w’utwo bagushyizemo, n’igihe bakubwiye uzazira kugakuzamo, kagenda karekura umusemburo ukubuza gusama kugeza ya myaka irangiye.

Agapira ko mu mura nako kaba gafite imyaka runaka kazamara, muri iyo myaka nako kaba karekura umusemburo mucye mucye kugeza igihe ya myaka irangiriye.

Urubuga nkoranyambaga  familyplanning.org.nz dukesha iyi nkuru, ruvuga ko abantu bose badateye kimwe  kimwe, nkuko hari abajya basama kandi bari kuri gahunda yo kuboneza urubyaro iyo bigenze bityo usabwa guhita uyihagarika kaba agapira ukagakuzamo ukaba ushobora  gusama ako kanya ukimara guhagarika iyo miti,  bikaba atari igitangaza kuko  igihe cyose ugize ikibazo wihutira kwa muganga akagufasha.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top