Amakuru

Abavuzi gakondo barasabwa kuzuzanya kugirango batere imbere

Mu nama yahuje abahagarariye abavuzi gakondo mu turere  tariki ya 29 Ugushyingo 2017, bongeye gusasa inzobe  bavuga n’akari imurori bagamije kuzahura ihuriro ryabo.

 Iyi nama  yari  yarumijwe na Bavugayabo Alexis, Perezida wa Komite Nkemurampaka  kuko Perezida wa Aga Rwanda  Network, Gafaranga Daniel  yari amaze iminsi asabwe guyitumiza ariko  hashira iminsi tabikoze bituma komite nkemurampaka ifata icyemezo kidasanzwe cyo kubyikorera irayitumiza.

Muri iyi nama yabereye mu Kigo cy’abihaye Imana cya St François d’Assise ku Kicukiro, abavuzi gakondo batandukanye bakorera hirya no hino mu turere baganiriye ku bibazo bitandukanye. Ihuriro Aga Rwanda Nerwork rifite ibyo bikaba byarabaye bamwe mu bayobozi baryo harimo Gafaranga Daniel, Perezida waryo  na Umubyeyi Jolly, Visi Perezida  bahejwe  ndetse na bamwe mu bavuzi gakondo mu turere kubera ibyo bekemangwagaho

Tuyisenge Aimable S,. Umuyobozi w’abavuzi gakondo mu Karere  ka Nyarugenge

Muri iyi nama hasuzumwe uburyo bamwe ,mu bayobozi bari bayoboye mbere bavuyeho, Sistati (Statuts) mu ihuriro, umutungo w’ihuriro utagira aho ujya hazwi neza, abirukanywe mu ihuriro bikozwe na Perezida Gafaranga mu buryo butumvikanyweho, ilibazo cy’abavuzi gakondo bakorera mu kajagari, ikibazo cya  Gafaanga Daniel, peredida w’ihuriro na Umubyeyi Jolly, visi Perezida kubeera amagambo yandikiye Minisiteri y’ubuzima (Minisanté) ayimenyesha imikorere mibi ya Perezida w’ihuriro ryabo.

Nyma yo gucoca ibyo bibazo byabo no kwiyemeza gutahiriza umugozi umwe kugirango bateza imbere umwuga wabo, hasabwe ko abagiranye amakimbirane byagabanya  bagahana imbabazi ku bahemukiye abandi ahubwo bakubaka ihuriro ryabo bakegeranta umbaraga kugirango rizamuke.

Nkuko byatangajwe na Tuyisenge  Aimable S., umuyobozi w’abavuzi gakondo mu Karere ka Nyarugenge akaba anashinzwe itangazamakuru mu Ihuriro Aga Rwanda Network, avuga ko  abahagarariye abavuzi gakondo mu turere basabwe gikorana neza n’ubuyobozi bwose mu turere, haba abayobozi b’inzego z’abanze kugera ku nzego z’umutekano

Agira ati, “abavuzi gakondo basabwe kureka akajagari karangwa kuri bamwe aho usanga baunza hirya no hino imiti, kureka amavuriro atemewe aho usanga hari ufite amavuriro abiri, kandi abatanze amafaranga y’ihuriro mu buryo butemewe bakayasubizwa.”

Cyakora, Umubyeyi Jolly, Visi Perezida wa 2 wa w’ihuriro ry’abavuzi gakondo,(Aga Rwanda Network) nyuma y’inama avuga ko atishimiye imyanzuro yafashwe, kimwe na bagenzi be, akavuga ko komite yari iriho iyobowe na Gafaranga Daniel yagomba gusimburwa hajyaho indi nshya.

Muri iyi nama, hemejwe ko inama rusange ya Aga Rwanda izaba tariki ya 9 Mutarama 2018, abavuzi gakondo bakaba bayitezeho byinshi bizasumwa bigashakirwa igisubizo gihamye kizatuma Ihuriro ritera imbere aho guhora mu mpaka z’urudaca cyane cyane hagati y’ubuyobozi bwayo .

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top