Amakuru

Filimi Du Chaos au miracle ya Sonia Rolland yerekanywe ku mugaragaro

Iyi Filimi, Uwitonze  yatangiye kuyifatira amashusho mu mwaka wa 2013 ayirangiza muri 2014.

Mbere yo kuyerekana, asobanura ko yayikoze agamije kwerekana intambwe u Rwanda rwateye mu nguni zose uhereye mu buzima, imiyoborere myiza, ubumwe n’ubwiyunge, ubukungu, uburezi, ubukerarugendo ndetse by’umwihariko yikije ku buryo Abanyarwanda babanye mu mahoro nyuma y’uko mu 1994 Abatutsi bakorewe Jenoside yari yarateguwe bigizwemo uruhare n’ubutegetsi.

Agira ati,“Iyi filime yari ngombwa cyane, kuva natorerwa kuba Nyampinga w’u Bufaransa byarangoye cyane kumvisha abantu by’umwihariko Abafaransa, si bose ariko bamwe na bamwe n’abanyamakuru ko u Rwanda ari igihugu cyateye imbere kandi cyiyubatse nyuma y’ibibazo cyanyuzemo.”

Sonia Rolland Uwitonze

Muri iyi filime Sonia Rolland yashyizemo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside n’uburyo babanye n’ababiciye. Yanakoreshejemo abantu bazwi mu Rwanda barimo Albert Rudatsimburwa, Sayinzoga Jean, Nasson Munyandamutsa[watabarutse], Senateri Tito Rutaremera, Minisitiri Louise Mushikiwabo, Ambasaderi Jacques Kabale, Ambasaderi Valentine Rugwabiza, Dr Agnes Binagwaho, Gen. Paul Rwarakabije n’abandi.

Mu kuvuga neza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu, Sonia Rolland yifashishije abahanga mu mateka nka Marcel Kabanda, Francois Robinet ndetse n’umwanditsi ukomeye Benoît Guillou[wanditse igitabo «Le pardon est-il durable ? Une enquête au Rwanda»].

Muri iyi filime, Sonia Rolland yageze mu bice bitandukanye by’igihugu akivuga uhereye ku ngoma ya cyami kugeza ubwo cyayobowe na Perezida Paul Kagame.

Sonia Rolland yatangiye gukora iyi filime mu mwaka wa 2013 afatanyije na mugenzi we Patrick Hernandez[wafashe amashusho] nta mafaranga afite; yashakishije ubushobozi kugeza isojwe ndetse ngo ‘yayitanze nk’impano ku Rwanda.

Ati,  “Ni impano nageneye u Rwanda kuko njye na Patrick dutangira uyu mushinga nta bushobozi twari dufite ariko twishatsemo imbaraga dukora iyi filime. Icyo nshaka kuvuga ni uko bidashimisha bose kuvuga neza u Rwanda ariko nta muntu n’umwe, nta n’umwe ariko wigeze ahinyuza ibiri muri iyi filime kuko byose bifitiwe ibimenyetso kandi birigaragaza.”

Inkuru iri muri iyi filime ibarwa na Sonia muri ngenga ya mbere y’ubumwe aho asobanura neza uburyo u Rwanda rwanyuze mu bihe by’icuraburindi ariko ubu rukaba ruri kwiyubaka mu buryo bwihuse.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top